RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umukecuru w'imyaka 83 aracyigisha mu ishuri ribanza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/11/2019 18:10
0


Imyaka iteganywa n'amategeko yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ku bakozi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ni 65, ariko si ko bimeze kuri Bernadette Lukoki w'imyaka 83 kuko na n'ubu acyigisha mu ishuri ribanza.



Lukoki afite imyaka 83 y'amavuko, kandi nubwo ari umukecuru, aracyakomeje akazi ke ko gukoresha ingwa. Iteka, uyu mwarimukazi yamye asaba leta kumwibuka kugira ngo afate ikiruhuko cy'izabukuru, kubera ko ubu atangiye kugira intege nke z'umubiri.

Umunyamakuru wa BBC Mbelechi Msochi yaramuherekeje agiye gutanga isomo kugira ngo yibonere uko yigisha. Yigisha mu mwaka wa mbere, abanyeshuri be bamwita "nyogokuru" kuko benshi ni nk'abuzukuru be, niba batanaba abuzukuruza.

Madamu Lukoki agira ati: "Kubera imyaka myinshi maze nigisha, nzi uburyo bwo gukoresha kugira ngo baceceke batege amatwi icyo ndi kubigisha kuko nkunda ko abana bunguka ubumenyi".

Uyu mwarimukazi w'imyaka 83, amaze imyaka 66 muri uyu mwuga. Ariko kuri ubu si akazi kamworoheye. Akomeje kwigisha ari nako agitegereje ibirarane by'umushahara we bya nyuma leta imurimo ngo ajye kuruhuka.

Ati: "Mvugishije ukuri, singishoboye gukomeza kwigisha kuko ababyeyi batakiriha amafaranga yo mu mashuri abanza none umubare w'abana wariyongereye.

"Akazi nako kariyongereye kurushaho, binsaba gukurikiranira hafi buri munyeshuri ku giti cye. Sinshobora kuguma mu rugo, natangiye aka kazi mu 1953, kandi amafaranga macye nakuye aha yaramfashije".

Kongwaka Litela Yvonne, umuyobozi w'ishuri ribanza rya Mushi yigishaho, yabwiye BBC ko ikibazo cy'uwo mwarimukazi kizwi n'ubuyobozi, nubwo ntacyo kirakorwaho.

Yagize ati: "Namaze gutanga muri leta izina ry'uyu mubyeyi buri gihe nsaba ko ashyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, uyu mubyeyi yatangiye gukora mbere y'uko nanjye ubwanjye mvuka".

"Kandi akomeje gukorana nanjye, ni ibintu bibabaje cyane, ni byo yigisha neza, [ariko] ugereranyije n'imyaka ye agomba kuruhutswa. Ndasaba abayobozi bacu kureba uburyo baruhutsa uyu mubyeyi".

Lukoki avuga ko kugeza ubu akomeje kubaho mu bukene cyo kimwe n'abandi barimu bagenzi be. Mu kwezi gushize umushahara we warenze gato amadolari 100 y'Amerika (92,000 mu mafaranga y'u Rwanda), ubwo Perezida FĂ©lix Tshisekedi yasezeranyaga kuvugurura imibereho ya mwarimu.

Hashize amezi ane Perezida Tshisekedi arahiriye imirimo mishya nka Perezida, wa DRC. Yasezeranyije kwita ku kibazo cy'abakozi ba leta bamaze kugeza ku gihe cyo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru. Kuri uyu wa Mbere Bernadette Lukoki yari agikomeje akazi ke ko kwigisha nk'uko umunyamakuru wa BBC muri DR Congo abivuga.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND