RFL
Kigali

Korali Elayo yo mu Gatenga yatumiye korali Bethania y’i Gihundwe mu giterane gikomeye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/11/2019 17:06
0


Korali Elayo yo muri ADEPR Paroise ya Gatenga iri gutegura igiterane gikomeye cyane cy’ivugabutumwa bise "Uwiteka yavuze ni nde utahanura?"



Ni igiterane kizaba kirimo abavugabutumwa batandukanye, amakorari yo kuri uwo mudugudu n’andi yo muri uyu mujyi wa Kigali ndetse na korali ikunzwe cyane yabayeho bwa mbere muri ADEPR ariyo Bethania y’i Gihundwe izwi cyane mu ndirimbo z’umwimerere zifasha imitima ya benshi.

Umuyobozi wa Korali Elayo yatubwiye ko intego y’iki giterane ari ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza, yifashishije amagamo ari mu rwandiko rwa kabiri pawulo yandikiye Timoteyo 2-19 ati” Intego ntayindi ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza tubabwira ngo urufatiro rw’lmana ruracyahagaze rwanditseho ikimenyetso ngo Uwiteka azi abe.

Akomeza avuga ko ari byiza ko abantu bazaza kumva ijambo ry'Imana n'indirimbo nziza byose biruhura imitima yabo. Biteganijwe ko iki giterane kizatangira tariki 17-22 Ukuboza 2019 kuri Paroise ADEPR Gatenga. Korali Elayo ni imwe mu ma korali atanu akorera umurimo w'Imana muri ADEPR Paroise ya Gatenga ikaba ari nayo nkuru kuro uwo mudugudu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND