RFL
Kigali

Nyuma y’ibyamamare bitandukanye byasuye ingagi, Maria Sharapova wamamaye mu mukino wa Tennis ku isi nawe ari mu rw’imisozi 1000

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2019 12:22
0


Maria Sharapova wigeze kuba nimero ya 1 ku isi muri Tennis ufite ibikombe byinshi bya ‘ Grand Slam’, iri ni izina rikomeye ryiyongereye ku bindi byamamare bitandukanye byasuye u Rwanda mu bihe bitandukanye. Uwaherukaga vuba aha ni umunya Brazil David Luiz ukinira Arsenal yo mu Bwongereza.




Maria Sharapova yahamije ko ari mu biruhuko mu Rwanda

Maria Sharapova watwaye igikombe cya ’Grand Slam’ inshuro eshanu ndetse wigeze kuza ku mwanya wa mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bari n’abategarugori mu mwaka wa 2005, kuri ubu ari mu Rwanda guhera ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo yerekeje mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda aho yasuye Ingagi mu karere ka Musanze.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri ni bwo hasohotse amafoto y’icyi cyamamare cyiri kumwe n’abashinzwe gutembereza abakerarugendo mu kirunga cya Bisoke aho yari yagiye kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda. Sharapova aje mu Rwanda nyuma y'abandi banyuranye b'ibyamamare barimo David Luiz ukinira Arsenal ikundwa n'abatari bacye whavuye mu kwezi gushize agiranye ibihe bidasanzwe n’abanyarwanda.

Hashize isaha imwe Maria Sharapova abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yanditseho ko ari mu Rwanda kandi muri iki gitondo yazindutse ajya mu misozi gusura ingagi ahita anashyiraho amafoto ari kumwe n’ingagi zo mu birunga.


Maria sharapova yavuze ko yazindukiye mu misozi kwirebera ingagi zo mu birunga

Uyu mugore wamamaye cyane mu mukino wa Tennis arimo gutembera ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika aho yabanje kunyura mu gihugu cya Botswana nk'uko bigaragara ku rukuta rwe twa Twitter aho yashyizeho amafoto yasuye amashyamba nyaburanga yo muri iki gihugu. Maria Sharapova amaze iminsi atangiye ibiruhuko muri Afurika, ni nyuma yo kudahirwa muri uyu mwaka yakinnyemo amarushanwa macye ndetse akamara amezi asaga ane afite imvune.

Ubwo yakinaga irushanwa rya Shenzhen Open mu ntangiriro z’umwaka yujuje imikino 800. Uyu mukinnyi yayoboye abandi mu mwaka wa 2005 kuri ubu ari ku mwanya wa 136 ku isi mu mukino wa Tennis mu bari n’abategarugori. Amakuru agera ku inyarwanda.com ni uko Sharapova azamara mu Rwanda icyumweru. Mu minsi ye ibiri ya mbere, yasuye imiryango itandukanye y’ingagi zo mu Birunga.








Yigeze kuba nimero ya 1 ku isi muri Tennis mu bari n'abategarugori

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND