RFL
Kigali

Ese iyo umuntu apfuye bigenda bite? Menya icyo inzobere zibivugaho n’icyo Bibiliya na Korowani zibivugaho

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/10/2019 8:33
3


Imibereho ya muntu ahora ashaka ikintu cyamuteza imbere ndetse bamwe hari igihe babaho nk'abazaramba nk’imisozi. Ese iyo umuntu apfuye ajya he? Nyuma yo gupfa se byaba bigenda gute? Nonese bamwe bajya ikuzimu abandi bakajya mu ijuru nk'uko tubyigishwa?



Umuntu aravuka agakura yarangiza rurema akamuhamagara cyangwa akitaba Imana nk'uko abanyarwanda bakunze kubivuga. Ariko usanga abantu benshi bahuriye ku gutinya urupfu ntabwo dukunda abantu batubwira ko isaha n’isaha umwuka wacu uzatuvamo tugapfa. Impamvu umuntu atinya urupfu ni nyinshi. Ntabwo tuzi neza nyuma yo gupfa aho dukomereza ubuzima. Ntabwo tuzi neza urugendo ruri hagati y’ubuzima n’urupfu uko rureshya, ntituzi ubuzima bwiza kurusha ubundi niba ari ubwa mbere y’urupfu cyangwa se ari ubwa nyuma yarwo.

Mu bihe bitandukanye hagiye habaho impaka hagati y’amadini ndetse na siyansi ku bijyanye n’ubuzima nyuma y’urupfu. Bamwe bemeza ko uwapfuye aba asinziriye ntacyo yumva roho ye ibyayo birangirira aho, abandi bakavuga ko nyuma y’urupfu ubugingo bukomeza, abandi bakavuga bati roho y’uwapfuye yimukira mu kindi kintu urugero: inka, ibirunga, ibimera cyangwa undi muntu. Reka turebere hamwe icyo siyansi, Bibiliya na Korowan (Quran) zibivugaho.

Ese abahanga batandukanye bavuze iki ku muntu umaze gupfa?


Abahanga batandukanye bahuriza ku kuba umubiri ubora mu gihe umuntu amaze gupfa. Tugiye kurebera hamwe icyo bavuze kiba kuri roho y’uwapfuyeNk'uko tubikesha urubuga ivypanda.com ibyo abahanga batandukanye bagiye bavuga ku biba umuntu amaze gupfa, tugiye kugaruka ku byo umu philosophe w’umugereki yavuze, 'Plato' ndetse n’ibyo mugenzi we w’umu philosophe yavuze, Arsitotle.

Plato we yemera ko iyo umuntu amaze gupfa roho ye imuvamo ikajya mu isanzure aho itegerereza kuzajya mu wundi muntu uzavuka. Akongera akavuga ko urupfu n’ubuzima byuzuzanya kuko ngo kimwe kiza nyuma y’ikindi. Atanga urugero rwo gusinzira. Avuga ko nyuma yo gusinzira umuntu abyuka na nyuma yo kubyuka akaza kongera agasinzira. Avuga ko ibi ari kimwe n’ubuzima n’urupfu. Mbega bikora bizenguruka kimwe kiza nyuma y’ikindi. Akaba ariho ahera ashingira avuga ko roho y’umuntu idapfa kuko nyuma y’urupfu hari ubuzima. Arangiza avuga ko roho yabayeho mbere y’umubiri.

Aristotle we ntabwo yemeranwa na Plato kuko we yemera ko roho y’umuntu ipfa, ibi akabishingira ku mpamvu zikurikira. Atangira avuga ko imikoranire ya roho n’umubiri ari ingenzi cyane bityo ko kimwe kitabaho ikindi kitariho, ndetse ko intego nyamukuru ya roho ari ugutera imbere. Ibi rero bikaba bitashoboka idakoranye n’umubiri. Bityo rero kubera kubaho kwa roho bigendera (Depend) ku mubiri, avuga ko ari mpamvu mu gihe umubiri upfuye roho yonyine itabaho.

Aristotle akongera akavuga ko kubaho k’umubiri nabyo bituruka kuri roho kubera ko roho y’umuntu niyo ifasha umubiri kugenda. Iyo agendeye kuri izi mpamvu zose yasobanuye niho ahera avuga ko roho y’umuntu itabaho umuntu yapfuye. Akongera akavuga ko umubiri wabayeho mbere ya roho. Ibi abishingira ku kuba umubiri uzana ibitekerezo mbere y’ibyiyumviro.

Mu by'ukuri iyo urebye ibyo abahanga bagiye bavuga ku biba umuntu amaze gupfa ubona ko ntawe uzi ikihishe inyuma y’urupfu kuko bose ntibahuriza ku kintu kimwe.

Ese ni iki Bibiliya ivuga ku muntu umaze gupfa?


Abaheburayo: 9:27 Haranditse ngo "Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza"

Bibiliya ihamya neza ko abantu bagenewe gupfa, kandi ko urupfu rwazanywe no kutumvira Imana; kwahereye mu bitekerezo, kugahinduka igikorwa cyo kutumvira Imana cyakozwe n’Adamu na Eva. (Itangiriro: 3.)

Ese kubera iki dupfa?

Siyansi ivuga ko uturemangingo tugize umuntu tuba dushaje kugeza aho atakibasha gukora utundi dushya; bityo agapfa. Ariko se kuki abana bato, abasore n’inkumi bapfa? Nabo uturemangingo twabo tuba dushaje? Ibi Siyansi ntabwo ibasha kubisobanura, kuko hari n’igihe upfuye habura indwara yamwishe.

Bibiliya rero irabisobanura neza; “Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.” (Abaroma: 6:23). Kandi twese twakoze icyaha, uhereye kuri jyewe wanditse iyi nkuru, na we uri kuyisoma; twese twababaje Imana. Igihembo Imana ihereza uwakoze icyaha ni urupfu.

Ese nyuma yo gupfa bigenda bite?

Nyuma yo gupfa umubiri urabora (ibi turabizi), naho umwuka ugasubira ku Mana yawutanze (Umubwiriza: 12:7). Umugani Yesu yaciye wanditse muri Luka:16:19-29. Tubona abantu babiri bapfuye: umwe yari abayeho ubuzima buzirikana ko Imana ihari (Lazaro) yagiye muri Paradizo (aho umwuka w’umuntu wakiranutse utegerereza kuzajya mu ijuru). Naho umutunzi wari warabayeho ubuzima atita ku Mana ajya aho abanyabyaha bazategerereza gucirwaho iteka (Ikuzimu). Abumviye Imana bazategerereza muri Paradizo ariko si ho bazahora. Abatarumviye Imana bazategerereza ikkuzimu gucirwaho iteka.

Umunsi w’amateka/ Urubanza

Ni umunsi Imana yashyizeho abantu bazazuka (wa mubiri uzasubiramo umwuka). Umubiri naho waba waraboreye mu nyanjya; uzagaruka. “Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, urupfu n’ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.” Ibyahishuwe: 20:13. Kandi bamwe “Bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose.” (Daniyeli 12:2)

Ese Bibiliya itubwira ko dukwiriye gukora iki?

Gupfa ni igikorwa umubiri ugomba gucamo kuko wakoze icyaha (Itangiriro: 2:17), ariko Yesu yahaniwe iki gihano, kumumenya, umuntu agasoma ijambo ry’Imana, agasenga muri Yesu Kristo harimo impano y’Imana. “kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.” (Abaroma: 6:23).

Ese korowani (Quran) ibivugaho iki?


Korowani itubwira ko aho waba uri hose, uko waba umeze kose n'iyo waba uri mu nzu z'akataraboneka  cyangwa imitamenwa urupfu ruzagutwara (Korowani 4:78). Ikomeza kutubwira ko Allah nta kindi yaturemeye atari ukumusingiza gusa kandi we wenyine nta wundi tumubangikanyije, (Korowani 51:56). Ikongera ikatubwira ko Allah ari we waremye ubuzima n’urupfu kugira ngo arebe abakoze neza, (Korowani 67:2).

Buri munsi tubona ingero z'abantu bapfuye.Tukibwira ko umuntu wapfuye neza ari uwapfuye atababara, ariko ibyo ntabwo ari ukuri. Korowani itubwira ko iyo umuntu apfuye roho ye imuvamo ikagenda. Korowani ivuga ko roho y’uwapfuye yarakoze neza icyo Allah yamuremeye igenda ikabaho mu mahoro mu gihe roho y’uwapfuye akoze nabi igenda ikabaho ibabazwa cyane mbega mu makuba menshi. Kandi uko umuntu yagaragaraga inyuma ntibisobanuye ko na roho ye ari ko yari imeze. Roho nzima cyangwa iri mu mahoro ndetse na roho mbi cyangwa iri mu bibazo ni zo zigaragaza uko umuntu yujuje inshingano yaremewe.

Reka dufate urugero: Abantu babiri bemerewe amatike yo kujya ahantu, umwe aritegura neza akoresha ibizamini by’umubiri ndetse afata n’igihe cyo kwiga ururimi rw'aho agiye kwerekeza ndetse yitoza n’umuco waho. Igihe cyo kugenda kigeze basanga yariteguye neza kuko yari yarafashe igihe aritegura.

Undi wa kibiri we ntacyo yigeze yitaho mu gutegura urugendo rwe yashidutse igihe cy’urugendo kigeze ashaka gutegura urugendo bitagishobotse kuko ntiyigeze aha agaciro urwo rugendo.

Ibyo rero bitugaragariza ibyo dusanga muri Korowanoni (23, 99-100). Aho Korowani itubwira ko igihe urupfu ruzaza rugatwara umwe muri abo azavuga ati "Mwami wanjye nsubizayo njye gukora ibyo nasuzuguye gukora nari nkwiriye gukora”. Umwami azamubwira ati”Ntiwigeze usenga ntiwigeze ufasha abakene wiyitayeho ubwawe uranyibagirwa”.(Korowani 74,43-47).

Umuntu wese azapfa uko yaba ameze n'icyo yaba ari cyo cyose. Ni byiza ko duharanira gukora ibyiza kugira ngo abizera ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi bazagire iherezo rizima. Kiza ubugingo bwawe!

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-InyaRwanda.com

Src: Bibiliya Yera, http://islamicpamphlets.com, ivypanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eugene4 years ago
    Iyi nkuru iteguranye ubuhanga kdi irasobanutse Imana idufashe gutegura neza aho tuzaba iteka ryose.
  • Nsabimana Alexis 1 year ago
    Mbere na mbere mbanje kubashimira cyane umwanya mwafashe mukandika kuri lki igitekerezo.muri iki gihe twese dukwiye kwitegura kuko twese tuzapfa bityo rero twese dukwiye gushikama kuko tutazi isaha nigihe tugategura aho dukwiye kuzaba .
  • Bukuru emmanuel10 months ago
    Mubyukuri twese tuzi neza ko uyumubiri twambaye si wo tuzambara tugeze mwijuru kuko tuzambara ubwiza bwimana ubwo rere nimuze dushake uwiteka bigishoboka tutangira itama dukiranuka twitonda tutaryarya tudasambana tutiba ahubwo dutakire uwiteka umuremyi wacu kuduhanagura ibyaha byacu twicishije bugufi kugira ngo tuzabone kuzicarana nawe mubwami no kurya kubiryo yaduteguriye ndangije mbasabira kuri uhoraho kutwumva kd akeza umuntu wese uje umugana ndagukunda mana jya unshoboza kuko nge ntacyo nakishoboza ntagufite atariwowe mwami wamahoro Amen.





Inyarwanda BACKGROUND