RFL
Kigali

Ibisobanuro by'amafoto ya Israel Mbonyi arimo kubaza ateguza abakunzi be indirimbo nshya 'Nturi wenyine'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2019 16:18
0


Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze amafoto ateguza abakunzi be indirimbo nshya agiye gushyira hanze yitwa 'Nturi wenyine'. Agaragara arimo kubaza, ibintu byatumye benshi bagira amatsiko y'ibisobanuro by'aya mafoto.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yavuze ko aya mafoto abantu babonye ari amwe mu yakuwe mu mashusho y'indirimbo ye nshya agiye gushyira hanze mu masaha macye ari imbere. Yavuze ko ari indirimbo ivuga ku nkuru y'umwana wahemukiye umubyeyi we akagenda akaba ikirara, nyuma akaza kwibuka ko afite umubyeyi umukunda nubwo yamucumuyeho.

Israel Mbonyi yagize ati "Ni story y’umwana wahemukiye umubyeyi we akagenda akaba ikirara hanyuma akibuka ko afite umubyeyi umukunda nubwo yamucumuyeho. Agafata urugendo rwo kugaruka iwabo maze se yamubona akamwishimira akamwakira neza." Muri iyi ndirimbo ye nshya hari agace gato twabashije kubona aririmbamo ati 'Ijuru riraririmba ni ukuri nturi wenyine'.

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo nshya 'Nturi wenyine' ya Israel Mbonyi igera hanze kuri uyu wa Kane tariki 17/10/2019. Ni indirimbo ye nshya ije ikurikira 'Karame' aherutse gushyira hanze mu buryo bw'amajwi n'amashusho by'akarusho iyi 'Karame' akaba ari nayo ndirimbo ye ya mbere igaragaza amashusho yashyize hanze kuva yatangira umuziki, ibisobanuye ko 'Nturi wenyine' izaba ibaye indirimbo ye ya kabiri y'amashusho.


Israel Mbonyi yakoze indirimbo ivuga ku mwana w'ikirara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND