Umukinnyi David Luiz w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
David Luiz yasuye Urwibutso ku Gisozi mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2019, asobanurirwa amateka y’ahahise y’u Rwanda. Yanditse mu gitabo avuga ati “Dukeneye kubana mu rukundo, amahoro n'ibyishimo.”
Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda mu ijoro ry’uyu wa 10 Ukwakira 2019 ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’umubyeyi we. Yaje mu bikorwa by’ubukerarugendo n’iby’umupira w’amaguru.
Mu masezerano u Rwanda rubinyujije muri RDB rufitanye na Arsenal harimo ko iyi kipe izajya yohereza abayikinnyemo, abayiyoboye mu myaka yashize ndetse n’abayikinamo n’abayiyobora muri iki gihe bose bakaza muri gahunda y’ubukerarugendo, bagasura u Rwanda bakareba byinshi birutatse, ni gahunda yiswe ‘Visit Rwanda’.
David Luiz abaye umukinnyi wa mbere mu bakinira Arsenal muri iki gihe usuye u Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda. Yaje abisikana n’abakiniye Arsenal mu myaka yo hambere barimo Alex Scott, Tony Adams na Lauren bo baheruka mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi.
Soma: Ibikubiye mu rugendo David Luiz agirira mu RwandaDavid Luiz yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
AMAFOTO: Twitter @VisitRwanda
TANGA IGITECYEREZO