RFL
Kigali

Jules Ulimwengu wakinaga nk’umunyarwanda agiye kujya akina nk’umunyamahanga muri Rayon Sports

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/10/2019 11:41
1


Nyuma y'uko urwego rushinzwe gutanga irangamuntu mu Rwanda rusabye abakinnyi bose b’abanyamahanga bakina nk’abanyarwanda kugaragaza ibyangombwa byabo bigasuzumwa, benshi biri kubagiraho ingaruka barimo na Jules Ulimwengu ugiye kujya akina nk’umunyamahanga muri Rayon Sports.



Jules Ulimwengu ni we watsinze ibitego byinshi mu Rwanda muri shampiyona ya 2018-2019

Jules Ulimwengu wageze mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize wa 2018-2019 avuye mu gihugu cy’i Burundi yakinagamo aje gukinira ikipe ya Sunrise y’i Burasirazuba. Yahageze afite irangamuntu igaragaza ko ari umunyarwanda ndetse ko ari n'aho yavukiye, byanatumye akina muri Sunrise Fc nk’umunyarwanda. Umwaka w’imikino ugeze hagati Ulimwengu yaguzwe n’ikipe ya Rayon Sports imukuye muri Sunrise naho yarahageze akina nk’umunyarwanda ariko akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Byari bimaze kuba nk’akamenyero ko umukinnyi wese uvuye muri shampiyona y’u Burundi  yageraga mu Rwanda afite ibyangombwa byuzuye bigaragaza ko ari umunyarwanda kavukire, hakibazwa aho bakura ibyo byangombwa kandi bigaragara neza ko ari abarundi bamwe muri bo banakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi yewe n'aho bavuka mu gihugu cy’u Burundi hazwi n’ababyeyi babo bazwi.

Nyuma y'uko iki kibazo cyari kimaze gufata indi ntera, ni bwo urwego rw’igihugu rushinzwe gutanga irangamuntu rwafashe umwanzuro ruhamagaza buri mukinnyi wese uzi ko akomoka hanze ariko agakinira ku cyangombwa cy’uko ari umunyarwanda kugira ngo hasuzumwe neza ibyangombwa afite aho yabikuye.

Mu isuzumwa ry’ibyo byangombwa harebwa aho umukinnyi avuka, aho yafatiye ibyangombwa, hakarebwa k’umuryango we n’ibindi. Iyo wujuje ibisabwa wemererwa gukina nk’umunyarwanda, basanga utabyujuje ugakina nk’umunyamahanga. Ku ikubitiro abakinnyi bane bari bujuje ibisabwa bemerewe gukina nk’abanyarwanda abo ni: Iragire saidi na Irakoze Samuel bo muri Rayon Sports , Munyakazi Yussuf Lule na Moussa Omar ba Police FC.


Jules Ulimwengu azakina season 2019-2020 ari umunyamahanga

Nta minota myinshi ishize hamenyekanye ko rutahizamu ukinira ikipe ya Rayon Sports Jules Ulimwengu wakinaga nk’umunyarwanda ubu agiye kujya akina nk’umunyamahanga muri Rayon Sports, kubera ko ibyangombwa bye bitamwemerera kwitwa umunyarwanda ahubwo ari umurundi. Jules ariyongera ku mubare w’abanyamahanga iyi kipe yari isanzwe ifite.

Iki ni ikibazo kireba abakinnyi benshi barimo abari baje muri shampiyona y’u Rwanda ari bashya ndetse n’abari bayisanzwemo. Kuri ubu haracyari umubare munini w’abakinnyi bivugwa ko basanze ibyangombwa byabo bitabemerera kuba abanyarwanda bagahita bisubirira muri shampiyona bari baje baturukamo, gusa ariko umwanzuro nyawo ku bakinnyi bose barebwaga n’iki kibazo ukazamenyekana mu minsi iri imbere.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyaneza.c4 years ago
    Nizereko uyumutarama wacu ulimwengo azatera match yokuwahata6?





Inyarwanda BACKGROUND