Nyuma y'uko urwego rushinzwe gutanga irangamuntu mu Rwanda rusabye abakinnyi bose b’abanyamahanga bakina nk’abanyarwanda kugaragaza ibyangombwa byabo bigasuzumwa, benshi biri kubagiraho ingaruka barimo na Jules Ulimwengu ugiye kujya akina nk’umunyamahanga muri Rayon Sports.
Jules Ulimwengu ni we watsinze ibitego byinshi mu Rwanda muri shampiyona ya 2018-2019
Jules Ulimwengu wageze mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize wa 2018-2019 avuye mu gihugu cy’i Burundi yakinagamo aje gukinira ikipe ya Sunrise y’i Burasirazuba. Yahageze afite irangamuntu igaragaza ko ari umunyarwanda ndetse ko ari n'aho yavukiye, byanatumye akina muri Sunrise Fc nk’umunyarwanda. Umwaka w’imikino ugeze hagati Ulimwengu yaguzwe n’ikipe ya Rayon Sports imukuye muri Sunrise naho yarahageze akina nk’umunyarwanda ariko akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Byari bimaze kuba nk’akamenyero
ko umukinnyi wese uvuye muri shampiyona y’u Burundi yageraga mu Rwanda afite ibyangombwa byuzuye
bigaragaza ko ari umunyarwanda kavukire, hakibazwa aho bakura ibyo byangombwa
kandi bigaragara neza ko ari abarundi bamwe muri bo banakinira ikipe y’igihugu
y’u Burundi yewe n'aho bavuka mu gihugu cy’u Burundi hazwi n’ababyeyi babo
bazwi.
Nyuma y'uko iki kibazo
cyari kimaze gufata indi ntera, ni bwo urwego rw’igihugu rushinzwe gutanga
irangamuntu rwafashe umwanzuro ruhamagaza buri mukinnyi wese uzi ko akomoka
hanze ariko agakinira ku cyangombwa cy’uko ari umunyarwanda kugira ngo
hasuzumwe neza ibyangombwa afite aho yabikuye.
Mu isuzumwa ry’ibyo
byangombwa harebwa aho umukinnyi avuka, aho yafatiye ibyangombwa, hakarebwa k’umuryango we n’ibindi. Iyo wujuje ibisabwa wemererwa gukina nk’umunyarwanda, basanga
utabyujuje ugakina nk’umunyamahanga. Ku ikubitiro abakinnyi bane bari bujuje
ibisabwa bemerewe gukina nk’abanyarwanda abo ni: Iragire saidi na Irakoze
Samuel bo muri Rayon Sports , Munyakazi Yussuf Lule na Moussa Omar ba Police
FC.
Nta minota myinshi ishize
hamenyekanye ko rutahizamu ukinira ikipe ya Rayon Sports Jules Ulimwengu
wakinaga nk’umunyarwanda ubu agiye kujya akina nk’umunyamahanga muri Rayon
Sports, kubera ko ibyangombwa bye bitamwemerera kwitwa umunyarwanda ahubwo ari
umurundi. Jules ariyongera ku mubare w’abanyamahanga iyi kipe yari isanzwe
ifite.
Iki ni ikibazo kireba
abakinnyi benshi barimo abari baje muri shampiyona y’u Rwanda ari bashya ndetse
n’abari bayisanzwemo. Kuri ubu haracyari umubare munini w’abakinnyi bivugwa ko
basanze ibyangombwa byabo bitabemerera kuba abanyarwanda bagahita bisubirira
muri shampiyona bari baje baturukamo, gusa ariko umwanzuro nyawo ku bakinnyi
bose barebwaga n’iki kibazo ukazamenyekana mu minsi iri imbere.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO