RFL
Kigali

Ese Massimiliano Allegri ni we waba igisubizo cy’ibibazo Manchester United ifite? Ole Gunnar Solskjaer se ni we kibazo kiri muri iyi kipe?

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/10/2019 16:52
0


Nyuma y’umusaruro mubi uri mu ikipe ya Manchester United, wose uko wakabaye ugashyirwa ku mutwe w’umutoza Ole Gunnar Solskjaer, ibinyamakuru byinshi byo ku mugabane w’uburayi byatangiye guha amahirwe Massimiliano Allegri ko ari we watoza Manchester United bityo ngo Ole Gunnar yirukanwe.




Ole ari mu bihe bitoroshye muri Manchester United

Abafana n’abakunzi ba Manchester United ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange baracyari mu rujijo, barakibaza niba ikibazo nyamukuru kiri mu mashitani atukura nk’uko bakunze kwita iyi kipe ari umutoza Ole Gunnar Solskjaer cyangwa se ari abakinnyi be. Hari n’abarenze kubona ikibazo mu bakinnyi cyangwa mu batoza ahubwo bakubwira ko ikibazo nyamukuru kiri ku buyobozi bwa Manchester United bituma ikipe igenda imungwa buhoro buhoro.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Ole Gunnar Solskjaer yatsindwaga umukino wa 9 kuva yagirwa umutoza mukuru mu mikino 21, aho yatsinze imikino 6, akananganya 6, ku kibuga St. James Park gikiniraho ikipe ya NewCastle United, humvikanye amajwi menshi y’abafana ba Manchester United bamusabira kwirukanwa kuko babona ari kubasenyera ikipe.

Bukeye bwaho uwahoze akinira Manchester United akanayigiriramo ibihe byiza Ryan Giggs, yasabye abafana n’abakunzi ba Manchester United kwihangana bagaha igihe umutoza kuko atari we kibazo ahubwo abereka uko bavugutira umuti ikibazo kiri mu ikipe yabo. Giggs yagize ati “Ku isoko ryo mu mpeshyi Manchester United yaguze abakinnyi batatu gusa, ariko mu by'ukuri yari ikeneye abakinnyi nk’umunani, igikenewe gukorwa mu kwezi kwa mbere, iyi kipe ikeneye kugura abakinnyi batanu beza bashoboye ku buryo bahangana mu bwongereza ndetse no hanze yabwo ubundi ikipe ikazuka”.


Ese Allegri yaza akaba umucunguzi w'amashitani atukura?

Nyuma y’ibyo Ryan Giggs yatangaje, ibinyamakuru byinshi byo ku mugabane w’uburayi byatangiye guha amahirwe  umutaliyani watozaga ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani Massimiliano Allegri udafite ikipe kuri ubu.

Abakunzi benshi b’umupira w’amaguru baribaza niba ibyananiye Louis Van Gal, David Moyes, Jose Mourinho na Ole Gunnar Solskjae, Massimiliano Allegri yagira icyo abihinduraho akaba umucunguzi w’amashitani atukura akongera akisubiza icyubahiro n’igitinyiro yatakaje.

Umuyobozi wungirije mu ikipe ya Manchester United, Ed Woodward ntacyo aratangaza ku kazoza k’umutoza Ole Gunnar Solskjaer muri iyi kipe, niba agomba gusezererwa agashaka umusimbura cyangwa niba akomeza kuyitoza ariko hagashakwa indi nzira yo gukemura ibibazo biri muri iyi kipe bituma umusaruro mwiza utaboneka. 

Gusa ariko hari urutonde rw’abatoza basimbura Ole aramutse asohotse Muri Manchester United bivugwa ko rwashyizwe hanze na Ed Woodward. Ole Gunnar Solskjaer yasinye amasezerano y’imyaka itatu azamara atoza iyi kipe nk’umutoza mukuru.

Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND