RFL
Kigali

Queen Cha yongewe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Patoranking na Meddy

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2019 11:34
0


Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye mu muziki ku izina rya Queen Cha, yongewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo gutangiza inama ya Youth Connekt Africa 2019.



Umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo n’umunya-Nigeria, Patrick Nnaemeka Okorie waryubatse nka Patoraking. Igitaramo cya Youth Connekt Africa 2019, kizabera muri Kigali Arena iherereye iruhande rwa Sitade Amahoro.

Gahunzire Aristide Umujyanama wa ‘Label’ ya The Mane, kuri uyu wa 08 Ukwakira 2019, yatangarije INYARWANDA ko mu ijoro ryakeye ari bwo yamenyeshejwe ko Queen Cha yongewe ku rutonde rw’abazaririmba mu gutangiza inama ya ‘Youth Connekt Africa 2019’.

Ati “Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2019 nibwo bampamagaye bambwira ko na Queen Cha yiyongeremo.”  Queen Cha ugiye kuririmba muri iki gitaramo aherutse gushyira hanze indirimbo “Twongere”, yasanganiye indirimbo nka “I Promise”, “Ntawe nkura” n’izindi.

Bamwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo batangiye gusuzuma ibyuma kuri uyu wa 07 Ukwakira 2019, mbere y’uko bataramira abazitabira iyi nama kuri uyu wa 09 Ukwakira 2019.

Patoraking ugiye gutaramira i Kigali akunzwe mu ndirimbo nka "No kissing" My Woman my Everything", "God Over Everything" n'izindi. Azahurira ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda nka Queen Cha, Meddy, Bruce Melodie n’itsinda rya Charly na Nina.

Meddy yaherukaga gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo Kwita Izina cyabaye kuwa 07 Nzeri 2019, yahuriyemo n’umunyamerika Ne-Yo. Ni mu gihe Patoraking yaherukaga i Kigali  mu gitaramo cya Kigali Up Festival ya 2017 cyabereye Kicukiro.

‘Youth conneckt Africa’ ni  ihuriro rihuza urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika riba buri mwaka. Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2019 ni bwo rizatangira risozwe ku wa 11 Ukwakira 2019.

Queen Cha yongewe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Youth Connekct Africa Summit


KANDA HANO UREBE AMSHUSHO Y'INDIRIMBO "TWONGERE" QUEEN CHA YAKORANYE NA BRUCE MELODIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND