Mu bukwe hari amakosa benshi bakunze gukora akababaza ababutashye. Hari n’ibintu byiza bikunze kubera mu bukwe bumwe, ababutashye bakifuza kujya bahora babibona mu bundi bwose bataha. Umwe mu bakunze gutaha ubukwe bwinshi aho aba anafitemo inshingano ikomeye, yasangije abantu iby’ingenzi bakwiriye kwitondera igihe bategura ubukwe.
Jean Damascène NSENGEYUKURI uzwi cyane nka Mc Philos ni
umwe mu bayobora ibirori (Master of ceremony) ba mbere beza hano mu Rwanda
bitewe n’ubuhanga n’indangagaciro agenda agaragaza. Uyu musangiza misango (MC) umaze
kuyobora ibirori byinshi bitandukanye cyane cyane mu bukwe, ni umugabo umaze
kubaka izina muri uyu mwuga bitewe n’ubunararibonye ndetse n’itandukaniro
n’abandi bakora uyu mwuga agenda agaragaza nk’uko benshi babitangaza.
Mu
rwego rwo gufasha abategura ubukwe, Mc Philos wihebeye umuco nyarwanda yatanze
umusanzu ku bategura ubukwe agaragaza urutonde rw’abanyamirimo bakenerwa mu
bukwe ku buryo uwabikurikiza nta kabuza yagira ubukwe bwakwizihira bose.
1.
Umukwe
n’umugeni: Ubukwe ntibushora kuba aba bombi
batarabyemeranyijweho. Iyo gahunda bayemeranyijweho, bakaba bose bahari kandi
babishaka, nibo shingiro ry’ubukwe.
2.
Umusangwa
Mukuru n’Umukwe mukuru: Ni abanyamisango bahagarariye
umuryango w’umukobwa (umusangwa mukuru) ndetse n’uhagarariye umuryango usaba
umugeni. Guhitamo neza abanyamisango babimenyereye ni byiza kuko aba baba
bahagarariye imiryango yombi.
3.
Umuhuzabikorwa
(coordinator w’ubukwe): Uyu ni umuntu uba ufite inshingano
zikomeye cyane kuko mu bukwe ikintu cyose gikenewe ni we ukibazwa. Ni byiza ko
aba yifitemo ubushobozi bwo guhuza ibikorwa, gukorana n’abantu b’ingeri zose
cyane ko usanga abenshi nta bumenyi buhambaye bafite mu bijyanye n’ubukwe.
4.
Umuyobozi w’ibirori (MC): Iyo umugeni ahisemo umusangizamisango (Mc) yabihaye agaciro gake akenshi birangira ababaye. Iyo
uhisemo neza Mc, ubukwe buraryoha bwaba buciriritse cyangwa buri ku rwego
ruhanitse kuko Mc afite uruhare ntasimburwa mu migendekere myiza y’ubukwe
nk’uko n’ababukoze babihamya. Mu byo wagenderaho uhitamo Mc ni byiza kureba ibi
bikurikira: Kuba afite ikinyabupfura, kuba avuga imvugo isukuye, kuba azi uko
imisango ikurikirana, kuba yambara neza (smartness) no kuba azi kuyobora
gahunda ajyanisha n’amasaha (Time management)
Mu byo mbona byakagomye gushingirwaho, MC
byibura yakagomye kuba arangwa n’ibi bikurikira:
Ø Kuba azi neza Ikinyarwanda: Kumenya ikinyarwanda kimbitse cyangwa urundi
rurimi mu gihe ubukwe burimo n’abanyamahanga binezeza nyir’ubukwe ndetse
n’ababutashye, ntavuge ibiterekeranye,.....
Ø Kuba azi umuco n’amateka cyane cyane bijyanye n’imisango
y’ubukwe: Burya nko gusaba no gukwa ni umuco nyarwanda. Mc ufite ubumenyi ku mateka
ya kera birafasha cyane mu misango: uko imisango ya kera yakorwaga, amagambo
yihariye yakoreshwaga, ibihugu bya kera,.…
Ø Kuba ashobora guhuza neza abanyamisango (abasaza) kugira
ngo babashe kumvikana cyane cyane abanyamisango baba badaheruka gukora iyo
mirimo.
Ø Kuba yambara neza bigaragara ko yubahirije nyir’ibirori
(Smartness) ndetse no kuba azi gususurutsa abantu mu byo avuga, mu byo akora no
kunezeza abantu kandi bitari iby’inkundarubyino.
Ø Kuba azi Kuvuga neza kandi agira imvugo
isukuye “eloquence”.
Ø Kuba ari umuntu uzi gufata imyanzuro myiza
atitaye ku mabwire y’abandi bantu kugira ngo yubahirize ibyo umugeni yamusabye
yubahiriza igihe kandi yubahiriza gahunda yahawe.
5.
Cameraman
na photographe: Mu by’ukuri umuntu wese ukoze ibirori aba
yifuza gusigarana urwibutso rw’umunsi we. Ni byiza gutekereza kuri photographe na
cameraman babisobanukiwe kandi b’inyangamugayo kugira ngo bakore amafoto n’amashusho
ajyanye n’ubukwe.
6.
Time keeper: Burya kubahiriza igihe
ni ingenzi cyane mu bintu byose by’umwihariko mu bukwe. Iyo ubukwe bwakererewe ntabwo
bunogera ba nyirabwo ndetse n’ababutashye kuko usanga ibintu byose birimo
gukorwa huti huti (under pressure). Niyo mpamvu umuntu ushinzwe kubahiriza
igihe ari ngombwa kandi akabikora ntawe ahutaje.
7.
Parrain na maraine: Ni abantu b’ingenzi
cyane kuko nibo bajyanama ba mbere mu rugendo rushya umukwe n’umugeni baba
batangiye rwo kubana nk’umugore n’umugabo.
8.
Abaherekeza b’icyubahiro
(Garçons d'honneur&filles d'honneur): Aba ni abaherekeza umukwe n’umugeni; nabo baba
ari abantu b’ingenzi mu bukwe. Mu kabahitamo ni byiza gutekereza aho batuye
n’aho ubukwe buzabera kuko hari igihe ufata umuntu utuye kure cyane y’aho
ubukwe bubera akazakerererwa bigatuma hari ibitagenda neza.
9.
Ushinzwe imodoka
(charoi):
Uyu ni umuntu ukurikirana ibijyanye n’uburyo abantu bagomba kugenda uhereye ku
mukwe n’umugeni kugeza ku batumirwa mu bukwe muri rusange.
10. Chef de protocole: Kwakira abashyitsi ni ingenzi cyane
by’umwihariko kubamenyera ibyicaro bitandukanye. Umuyobozi w’aba bantu rero
akwiriye kuba afite ubumenyi mu bijyanye no kwakira abantu no kubitaho
(hospitality), akaba ari umuntu ufite uburere, indangagaciro na kirazira
z’umuco nyarwanda.
11. Abashinzwe protocole: Aba nibo bakira abatumirwa bose mu muhango w’ubukwe.
Uhereye mu kubaha ikaze, kubaha ibyicaro, kubitaho mu buryo butandukanye. Ni
abantu b’ingenzi cyane. Hari abatabitaho ugasanga umushyushyarugamba (MC) yavunitse
abwira abantu buri kanya ngo muricara aha n’aha; nyamara izo ari inshingano
z’abashinzwe protocole.
12. Chef de service: Mu
muhango w’ubukwe habamo kwakira abantu. Ni igikorwa cy’ingenzi cyane kubera ko
iyo service yapfuye bigaragara nabi cyane. Imboni ya service rero ni chef de
service, akwiriye kuba ari umuntu ubifiteho ubumenyi, azi guhuza ibikorwa kandi
azi uko imisango ikurikirana kugira ngo abashinzwe service nibakenerwa hatagira
ubura.
13. Abashinzwe service: Aba
ni ishyiga ry’inyuma mu bukwe. Nibo bakira abasangwa n’abashyitsi. Muri rusange
bakwiririye kuba ari intore,bakora bibwirije,bumva kandi bakumvira kugira ngo
ibirori bigende neza. Iyo umuntu adashaka kumva no kumvira inama z’abamukuriye
agakora ibyo yishakiye birangira
hangijwe byinshi. Ni byiza no gutekereza ku bashinzwe kwakira umukwe n’umugeni
ndetse n’abanyamisango (table d’honneur).
14. Ushinzwe ibyo kunywa: Ni
umuntu ushinzwe gufata ibinyobwa aho biba biri kugira ngo bitabura. Akenshi
usanga iyo atabikurikiranye, bikerereza ubukwe bagiye kubishaka. Uyu ni umuntu
w’ingenzi cyane.
15. Ushinzwe ibiribwa: Iyo
mu bukwe harimo kugaburira abantu, ni byiza guteganya umuntu ushinzwe
gukurikirana abategura amafunguro kubera ko byagaragaye ko gutegura amafunguro
bisaba ibintu byinshi cyane bituma abayategura bakerererwa rimwe na rimwe nta
ruhare banabifitemo. Umuntu rero ushinzwe kubakurikirana agomba kubyitaho cyane
kugira ngo hubahirizwe amasaha y’ubukwe
yagenwe. Aha twakwibutsa ko n’ushinzwe umutsima wo mu bukwe (gateau) aba
akwiriye guhwiturwa kugira ngo adakerererwa.
16. Ushinzwe gukora decoration: Muri iki gihe gukora decoration bitwara
umwanya n’amafranga. Ni byiza ko uyu muntu ufite izi nshingano ahabwa umwanya
uhagije kugira ngo akore decoration kuko isaba ibintu byinshi cyane. Ni byiza
guhitamo neza uzagukorera decoration kuko hajemo abamamyi biyitirira decoration
ku munota wa nyuma ukamubura.
17. Sonorisation : Iyi ni ishyiga ry’inyuma mu bukwe. Mu mbwirwaruhame
iyo ariyo yose burya kugira amajwi yumvikana neza biranezeza cyane, byaba mu bukwe
bikaba akarusho. Byagaragaye ko iyo umukwe/umugeni atahaye agaciro
sonorisation, birangira ubukwe bwe butagenze neza kuko niyo moteri y’ubukwe
uhereye ku banyamisango,kuri Mc ,kuri cameraman ndetse n’abatashye ubukwe muri
rusange. Ni ha handi usanga nyuma y’ubukwe umukwe/umugeni bafite DVD yuzuyemo
amafoto n’indirimbo z’abahanzi ukagira ngo yabakoreye clip video. Sonorisation
yagombye kuba ifie na generator mu rwego rwo kwirinda ko umuriro wabura hakaba
ikibazo mu majwi.
18. Ushinzwe kuyobora inama
z'ubukwe: Kuri ubu habaho inama zitegura ubukwe. Ni
byiza gutekereza ku muntu ufite ubushobozi bwo kuziyobora. Akwiriye kuba afite
ikinyabupfura, uburere ndetse n’imvugo inoze.
19. Umuntu ufite inshingano yo
gusenga: Bitewe n’uko
abantu bafite imyemerere itandukanye, ni byiza kugena umuntu wo gusenga ufite
imyemerere ihuye na ba nyir’ubukwe kugira ngo hatagira ubangamirwa.
20. Ushinzwe impano : Kubera
ko umukwe n’umugeni basigaye bashimira ababyeyi n’abandi bantu b’indashikirwa bagize
uruhare mu buzima bwabo, ni byiza gutekereza ku bashinzwe izo mpano cyane cyane
mu gusaba no gukwa. Mu bukwe nyirizina habamo guhabwa impano ku mukwe
n’umugeni ; ni byiza ko nazo zikurikiranwa cyane ko umukwe n’umugeni baba bahuze.
21. Impeta: Mu muhango w’ubukwe hakenerwa impeta. Ni byiza gutekereza mbere
aho umukwe n’umugeni bazazikura kugira ngo bitazabagora.
22. Ushinzwe
abatahira : Kubera ko mu
muhango wo gusaba no gukwa habamo gutanga inkwano (mu muco nyarwanda dukoresha
inka), ni byiza ko abagomba kuvuga amazina y’inka batekerezwaho ariko nanone
hakabaho umuntu ubakurikirana.
23. Abazakurikirana umutekano
w'imodoka: Ni byiza gutekereza ku bantu bashinzwe
umutekano w’ibinyabiziga by’abitabiriye ubukwe kugira ngo hatagira
uwuhungabanya.
24. Ushinzwe abaririmbyi
(abataramyi) : Aba nabo iyo bateganijwe ni
byiza kubakurikirana kugira ngo bubahirize igihe.
25. Uzatera insina: Insina
ziranga ahantu habereye ubukwe. Kuri ubu nko muri Kigali insina ziragurwa. Ni
byiza gutekereza aho zizava, aho zizaterwa ndetse n’uzazitera.
26. Ushinzwe Gutwikurura : Gutwikurura ni umuco nyarwanda, ni byiza ko haba ubishinzwe akanategura ibiri bukenerwe byose kugira ngo umwanya wabyo nugera bitamera nk’aho bitari biri muri gahunda.
Mc Philos amaze kuyobora ubukwe bwa benshi biganjemo ibyamamare
NSENGEYUKURI Jean Damascene uzwi cyane nka Mc Philos ari nawe watanze izi nama yavuze ko mu nzozi ze yifuza kuzashinga ishuri ryigisha ibijyanye n’umuco. Amaze kubaka izina rikomeye mu kuyobora imisango y’ubukwe adasobwa mu ikeshamvugo n’ubuvanganzo bihanitse. Mu buzima bwo hanze y’inganzo, Mc Philos ni umuhanga mu by’imiti ivura abantu (Pharmacist), akaba anafite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) nyinshi harimo MBA Pharmaceuticals Management, MBA Project Management yakuye mu Buhinde na Masters in Procurement and supply chain management yitegura kwakira mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 muri University of Kigali.
Ni umugabo wubatse; akaba ari umukozi w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB). Amaze kuyobora ubukwe bwinshi cyane bwinganjemo ubw’ibyamamare harimo, umunyabigwi Mike KARANGWA, umunyamakuru ERICK SHABA wamamaye kuri TVR, umunyamakuru Arnaud NTAMVUTSA uyobora Urugero Media Group, umunyamakuru wa TV7 Florent Ndutiye wamamaye kuri Radio na TV 10, Umunyamakuru Issa Noel KALINIJABO, umuhanzi akaba n’umuhanga mu by’imiti Albert NIYONSABA wanatwaye Groove awards 2016.
Yayoboye kandi ubukwe bwa Ev.Uwagaba Joseph Caleb na Sabine
Mucyo, umuhanzikazi GIKUNDIRO Rehema na EV. ISHIMWE Claude kuri ubu bibera muri
amerika, ubukwe bwo kwa Bishop SIBOMANA Jean wahoze ayobora itorero rya ADEPR,
ubukwe bwo kwa Apostle GASARASI SAMSON washinze itorero rya EPMR. Yanayoboye
ubukwe bw’umunyamakuru Justin BELIS wakoze kuri Radio Inkoramutima, umunyamakuru
SAM NGENDAHIMANA wa The New Times, SHIMAGIZWA Alain Richard nawe wabaye inkingi
ya mwamba mu itsinda rya TREZOR ndetse n’abandi benshi cyane.
Mc Philos (iburyo) hamwe na Hon Bamporiki (hagati) na Pastor Zigirinshuti (ibumoso)
TANGA IGITECYEREZO