RFL
Kigali

Igiraneza yagiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2019, Miss Anastasie amuha impanuro-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/09/2019 20:59
0


Umukobwa witwa Igiraneza Ndekwe Paulette yasabye abanyarwanda kumuba hafi mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2019 ahagarariyemo u Rwanda. Agiye kumara ukwezi muri Philippines ahataniye ikamba n’abakobwa 83 bo mu bihugu bitandukanye.



Igiraneza yahagurutse mu Rwanda saa munani zuzuye yerekeza mu gihugu cya Philipinnes aho yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2019. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yaherekejwe n’abavandimwe be ndetsena Se.

Yari yambaye ikamba rigaragaza ko agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2019 afite n’idarapo ry’igihugu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Ndekwe Paulette yavuze ko afite ibyishimo byinshi muri we kuba agiye guhagararira u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Avuga ko irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 yitabiriye ryatumye abona amahirwe yo kujya guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2019.

Akomeza avuga ko abitabiriye iri rushanwa bo mu Rwanda mu bihe bitandukanye bafatanyije n’abaritegura ku rwego rw’isi ari bo bemeje ko aserukira u Rwanda.

Paulette avuga ko akimara gusabwa guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2019 yagishije inama ababyeyi, barabyishimira.

Ati “Nabanje kugisha inama kuko mfite ababyeyi kugira ngo numve nabo icyo babitekerezaho. Barabyishimiye (ababyeyi) kuko ni inzozi zanjye kuba nahagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza.”

Umwaka ushize umukobwa waserukiye Canada yavugiye mu itangazamakuru ko yatswe ruswa n’igitsina n’abategura iri rushanwa kugira ngo ahabwe ikamba rya Miss Earth 2019.

Paulette avuga ko ari amakuru mashya kuri we, ariko ko bitari mu bimujyanye.

Ati “Ayo makuru sinigeze nyumva. Ariko ndi kumva ntabwo tuba tugiye mu marushanwa ngo tubanze tujye kwiyandarika ubwo njyewe hagize ubinsaba ariko ndikumva nta nakwiriye gutekereza hagize ibinsaba kuko ngiye mu irushanwa ntabwo ngiye kwiyandarika.”

Kuri we avuga ko umukobwa wakemera kuryamana n’abategura iri rushanwa yaba atesheje agaciro igihugu akomokamo.

Uyu mukobwa avuga buri wese yitabira irushanwa yifuza intsinzi n’ubwo kenshi bidahira bose ngo uwitabiriye aba agomba kwakira ibivuyemo.

Ati “Buri muntu wese yitabira amarushanwa yifuza gutwara ikamba ariko ibivuyemo urabyakira icyo nifuza ni ukugenda guhagararira u Rwanda neza nkazagaragara neza nk’uko bakuru banjye bambanjirije bagaragaye neza.”

Mu gihe yari amaze yagerageje kumenya byinshi ku gihugu cya Philippines ndetse n’irushanwa rya Miss Earth 2019 risanzwe rihabera.

Avuga ko kugira ngo azabashe kwegukana ikamba abanyarwanda bazabigiramo uruhare.

Ati “Ndasaba abanyarwanda kunshyigikira kuko irushanwa ngiyemo risaba kugira abagushyigikira abaturage b’u Rwanda bakumva y’uko ngiye kubahagararira bakamfasha kugira ngo nzabashe kugaragaza neza igihugu cyanjye.”

Miss Umutoniwase Anastasie waserukiye u Rwanda muri Miss Earth 2018, ni umwe mu bagize uruhare kugira ngo Ndekwe Paulette ahabwe inshingano zo guserukira u Rwanda muri Miss Earth 2019.

Yabwiye INYARWANDA, ko Ndekwe Paulette asanzwe ari umuntu usobanukiwe n’amarushanwa y’ubwiza kandi uciye ubwenge. Yamusabye kwitwara neza, akagira ikinyabupfura, akagaragara neza ndetse agarukiza amategeko yose agenda irushanwa.

Muri uyu mwaka nta marushanwa yabaye yo guhitamo umukobwa w’umunyarwandakazi witabira Miss Earth 2019. Umutoniwase avuga ko bararanganyije amaso mu bakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza banzura gukorana na Ndekwe Paulette n’ubwo hari hasigaye igihe gito cyo kwitegura.

Miss Earth yitabiriwe na Igiraneza Ndekwe Paulette ni irushanwa ngaruka mwaka. Rigaragara ku rutonde rw’amarushanwa ane y’ubwiza akomeye ku rwego rw’isi nka Miss Universe, Miss World na Miss International.

Imyaka 18 irashize iri rushanwa riba dore ko ryatangijwe mu 2001. Ururimi rwemewe ni Icyongereza, rifite icyicaro mu Mujyi wa Manila muri Philippines.

Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanwe naNguyễn Phương Khánh wo muri Vietnam mu birori byabaye kuwa 03 Ugushyingo 2018.

Miss Umutoniwase Anastasie aganira na Ndekwe Paulette werekeje muri Philippines

PAULETTE YEREKEJE MURI PHILIPPINES AHO AHAGARARIYE U RWANDA MURI MISS EARTH 2019


Video: Ivan Eric Murindabigwi-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND