RFL
Kigali

Claude Intore ya Yesu yasohoye indirimbo “Nimuze twese” ihamagarira gufatanya n’abakoze ubukwe gushima Imana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2019 9:52
1


Pastor Claude Ndayishimiye uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku izina rya Claude Intore ya Yesu, wari umaze igihe atumvikana mu muziki, yamaze kugaruka ndetse ahita ashyira ahagaragara indirimbo nshya yise “Nimuze Twese”, kuri uyu wa 25 Nzeri 2019.



Claude Intore ya Yesu yamenyekanye cyane mu Rwanda mu bikorwa bijyanye no kwerekana imideri ndetse no guhamiriza gitore. Yatangiye urugendo rw’umuziki ku giti cye ahereye ku ndirimbo zihimbaza Imana yisunze umuco nyarwanda.

Mu ndirimbo yise “Nimuze Twese”, yakanguriye abantu gushima no gusingiza Imana cyane cyane abakoze ubukwe. Yatangarije INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo ijye yifashishwa mu gihe cy’ubukwe cyane cyane ko hari abifuza indirimbo za gikristo zo kubyina mu bukwe.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Nimuze twese dusingize Imana yahuje aba bombi ikabagira umwe, nisingizwe! Uyu munsi muhire ni umunsi udasanzwe. Tuwishimiremo tuyisingize.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo afite iminota itanu n’amasegonda 37’, uyu muhanzi yakoreshejemo amwe mu mashusho n’amafoto agaragaza abarushinze banezerewe ku munsi w’abo w’amateka adasaza.


Claude Intore ya Yesu yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Nimuze Twese"

Uyu muhanzi avuga ko mu minsi ya vuba ateganya gushyira hanze n’ibindi bihangano. Ku birebana n’itsinda ‘Ihirwe Style’ yari ahuriyemo na Ngenzi Yvan, yavuze ko Imana nibafasha bazongera gutura hamwe bakarikomeza ariko ko bazakomeza gukorana indirimbo no gufashanya mu buhanzi bwabo uko Imana izajya ibashoboza.

Claude Intore ya Yesu ni we washinze kompanyi ikora ibyo kwerekana imideri yitwa ‘Premier Model Agency (PMA)’ ndetse yabyinnye igihe kinini mu itsinda rihimbaza Imana mu muco nyarwanda rya ‘Azafu Ubumwe’ ryo mu itorero Zion Temple.

Mbere y’uko ava mu Rwanda akerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yari umuyobozi wa Radio Authentique. Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wo guhimbaza Imana abicishije mu biganiro yakoraga kuri Radio Authentique cyane cyane icyitwaga ‘Umuhanzi w’icyumweru’.

Iki kiganiro cyahawe n’igihembo cya Groove Award nk’ikiganiro cyiza cy’umwaka mu biganiro bya Gospel ndetse nawe ahabwa igihembo nk’umunyamakuru wa Gospel wahize abandi muri 2013.

Claude Intore ya Yesu yabaye Umunyamakuru wa Radio Authentique

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NIMUEZE TWE" YA CLAUDE INTORE YA YESU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha yousouf4 years ago
    ni ok komereza aho





Inyarwanda BACKGROUND