Abagore babiri bo mu karere ka Busia mu Burengerazuba bwa Kenya bumije abantu ubwo baguranaga abagabo babo bagamije gushaka ibyishimo.
Mu cyumweru gishize, bemeranyijwe imbere y'abategetsi uko abana babo bazajya bitabwaho nyuma yaho abo bagore baguraniye abagabo babo n'abana. Abo bagore bavuga ko bafashe icyo cyemezo kubera ubushyamirane budashira mu miryango yabo.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya byasubiyemo amagambo ya Lilian
avuga ko yafashe icyo cyemezo nyuma yaho umugabo we azanye undi mugore mu nzu
yabo mu kwezi gushize.
Yagize ati: "Umugabo wanjye yarambeshye ngo mubyara we
uvuye ahitwa Bungoma azaza kudusura, rero ngo ntegure amafunguro ndetse n'aho
umushyitsi azarara. Hashize akanya gato mbona umugore arinjiye, aravuga ngo
nimuharire akanya kuko iyi ari inzu ye ubu ngubu, bitari ibyo se antere
icyuma".
Amagambo ya Lilian yakomeje asubirwamo n'ibitangazamakuru byo
muri Kenya avuga ko Millecent yamusabye gushaka umugabo we, yamubona
bagashakana, nuko koko aragenda ajya kumushaka ndetse bakorana ubukwe mu
byumweru bitatu bishize.
Bwire, wari umugabo wa Millicent, yagize ati: "Uyu mugore yaje arira anatabaza yinubira ko umugore wanjye yamutwariye umugabo n'inzu ye. Ndamubwira nti, kubera ko umugore wanjye ari we wakwirukanye iwawe, rero jyenda ufate ibyawe byose n'abana bawe ubundi uze ubane nanjye hano".
Ubu hashize ibyumweru bibiri uyu Lilian Weta ashakanye na
Christopher Bwire nyuma yaho abakunzi babo babagambaniye, ariko bavuga ko nta
nzika babafitiye ku byo bakorewe.
Bwire yabwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya uko ubuzima bwe bwahindutse kuri ubu, bukaba ari ibyishimo. Ati: "Ababi babiri babane, n'abeza babiri babane, nta cyo nicuza iyo mbitekerejeho".
"Muri iyi minsi mbyukira igihe nshakiye, kandi nkaryama igihe nshakiye, ndya neza, mfite ibyishimo byinshi kubera kubana na Lilian". Lilian na we avuga ko yishimiye cyane kubana na Bwire.
Barasa wahoze ari umugabo wa Lilian, avuga ko adateganya kongera kubana na we ndetse ko nta makuru ye ashaka kumenya kuko avuga ko we na Millicent babanye mu munezero.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO