Nyuma y'iminsi micye umunyamideli Kim Kardashian yemeje ko umugabo we Kanye West ari mu busabane n’Imana, uyu muraperi yamaze gutangaza ko yitegura gushyira hanze album y’indirimbo za ‘Gospel’ yise ‘Jesus is King’, ku wa 27 Nzeri 2019.
Iyi album y’indirimbo yise ‘Jesus is King’ izaba igizwe n’indirimbo 12. Kanye [Yeezus] yanditse kuri ‘website’ ye amenyesha abantu ko ageze kure umushinga wo gushyira hanze album ziha ikuzo Imana.
Umugore we Kim Kardashian yashyize kuri Twitter ifoto igaragaza amazina y’indirimbo Kanye West yakubiye kuri album. Kanye amaze iminsi yitabira amateraniro ya buri wa Gatandatu mu bigatangaza benshi mu bafana be.
Uyu mugabo ufite abana bane amaze iminsi ashyize imbere kwiyegurira Imana ndetse akunze guhamagarira abahanzi bagenzi be kumubera abashyitsi mu iteraniro.
Imbere y’abakrisitu bari mu rusengero ‘New Birth Missionary Baptist Church’, Kanye West watwaye Grammy Award, yagize ati ‘Nditegura gushyira hanze album nise ‘Jesus is king’ ku wa 27 Nzeri.’
Kim Kardashian mu minsi ishize yavugiye mu kiganiro ‘The view’ ko umugabo we yatangiye urugendo rwo kwiyegereza Imana. Ati “Yatangiye inzira ivuguruye yo kwiyegereza Imana arashaka kurokorwa n’Imana.”
Zimwe mu ndirimbo Kanye West yashyize kuri iyi album harimo nka ‘Garden’, ‘God is’, ‘Hands on’, ‘Water’, ‘Sunday’, ‘Sweet Jesus’, ‘Baptized’, ‘Selah’ n’izindi.
Album izaba igizwe n'indirimbo 12, izasohoka kuwa 27 Nzeri 2019
Kanye West amaze iminsi atangiye inzira yo kwiyegurira Imana
TANGA IGITECYEREZO