RFL
Kigali

AMAVUBI: Mashami yakoresheje imyitozo anatoranya abakinnyi 23 azanyurana i Kinshasa ajya muri Ethiopia-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/09/2019 13:56
1


Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru igizwe n’abakina imbere mu marushanwa ategurwa na FERWAFA izacakirana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) tariki 18 Nzeli 2019 mu mukino wa gicuti uzabera i Kinshasa.



Ni umukino uzafasha u Rwanda kunononsora imyiteguro y’umukino Amavubi afitanye na Ethiopia muri gahunda yo gushaka itike y’imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Uyu mukino kandi uzafasha DR Congo kwitegura umukino bafitanye na Republique Centre Afrique (CAR) nabo muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa hakoreshejwe abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Mu gutegura uyu mukino, Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yahamagaye abakinnyi 26 agenda akurikirana mu mikino itandukanye bakinnye aza gutoranyamo 23 azitabaza muri uru rugendo.

Mu bakinnyi bahamagawe batatu gusa nibo batabashije kubona amahirwe. Abo ni; Eric Ngendahimana (Police FC), Hakizimana Kevin Pastore (Police FC) na Benedata Janvier (AS Kigali).


Benedata Janvier wa AS Kigali yasezerewe


Eric Ngendahimana wa Police FC na we arasigara buri gihe uko ahamagawe


Hakizimana Kevin na we ntabwo yagize amahirwe yo gutambuka igeragezwa

Mu bakinnyi 23 bagomba kuva mu Rwanda mu gicuku cy’uyu wa Mbere gishyira uwa Kabiri barimo; Haruna Niyonzima umaze iminsi ashaka ibyangombwa byuzuye, Ishimwe Kevin wa APR FC na Bizimana Yannick wa Rayon Sports.


Bishira Latif myugariro wa AS Kigali yagarutse mu Mavubi


Bizimana Yannick wa Rayon Sports yahamagawe bwa mbere mu Mavubi

Abandi bakinnyi batari baherutse mu ikipe y’igihugu barimo; Bishira Latif (AS Kigali), Danny Usengimana (APR FC) na Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC).



Danny Usengimana (10) utarahamagawe mu mikino ibiri ya Seychelles yagarutse mu Mavubi

Mu myitozo yabereye kuri sitade Amahoro kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019, abakinnyi bafite amahirwe menshi yo kuzaguma mu ikipe ya mbere barimo; Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Aimable Nsbaimana (Police FC), Manzi Thierry (APR FC), Buteera Andrew (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Djabel Manishimwe (APR FC), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports) , Bizimana Yannick (Rayon Sports) na Ernest Sugira (APR FC).



Mico Justin wa Police FC ubwo yari mu myitozo

Hagendewe ku buryo imyitozo yagenze bikaba binahura neza n’uko Haruna Niyonzima azaba ari kumwe n’ikipe, impinduka ishobora kuba n’uko Manishimwe Djabel yasimburwa na Haruna Niyonzima mu ikipe ya mbere yagaragaye mu myitozo.

Ikipe ya kabiri yarimo; Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC), Bishira Latif (AS Kigali), Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Amran Nshimiyimana (Rayon Sports), Eric Ngendahimana (Police FC), Mico Justin (Police FC), Danny Usengimana (APR FC), Benedata Janvier (AS Kigali) na Kevin Hakizimana (Police FC).



Eric Rutanga Alba wa Rayon Sports


Iradukunda Eric Radou wa Rayon Sports

Muri rusange abakinnyi 23 Mashami Vincent yahisemo ni; Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Aimable Nsabimana (Police FC), Manzi Thierry (APR FC), Buteera Andrew (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Djabel Manishimwe (APR FC), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports) , Bizimana Yannick (Rayon Sports), Ernest Sugira (APR FC), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC), Bishira Latif (AS Kigali) , Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Amran Nshimiyimana (Rayon Sports) Mico Justin (Police FC), Danny Usengimana (APR FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Rwabugiri Omar (APR FC) na Haruna Niyonzima (AS Kigali).


Seninga Innocent umutoza wungiije mu Mavubi

Nshimiyimana Amran (Rayon Sports) na we yahamagawe muri 23 bazakina na Ethiopia nyuma ya DR Congo

U Rwanda ruzasura DR Congo tariki 18 Nzeli 2019 ku kibuga cya Stade de Martyrs mbere yo kurira indege igana i Addis Ababa muri Ethiopia tariki 19 Nzeli 2019.Umukino w’u Rwanda na Ethiopia uzabera mu mujyi wa Mekelle tariki 22 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2019.

Abanyezamu batatu u Rwanda ruzitabaza barimo; Kimenyi Yves (18), Rwabugiri Omar(30) na Ndayishimiye Eric Bakame (24)

Habimana Sosthene umutoza wungirije mu Mavubi



Niyintunze Jean Paul umutoza wongera ingufu z'abakinnyi


Nsabimana Eric Zidane umukinnyi wo hagati muri AS Kigali


Sugira Ernest azaba ari rutahizamu ugenderwaho

Mutarama 2016 ubwo bakinaga umukino wa ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, icyo gihe, DR Congo yageze muri ½ itsinze u Rwanda ibitego 2-1.

Icyo gihe, Doxa Gikanji yafunguye amazamu ku nyungu za DR Congo ku munota wa cumi (10’) mbere y’uko Sugira Ernest yishyura ku munota wa 22. Padou Bompunga yaje gutsinda igitego cy’intsinzi ya DR Congo mu minota y’ikirenga (Extra-Time) bityo u Rwanda rusezererwa gutyo.

Amavubi aheruka gukina na DR Congo mu mukino tariki 10 Mutarama 2016 ubwo biteguraga imikino ya CHAN 2016.



Mashami Vincent aganiriza abakinnyi

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade Umuganda, Amavubi yatsinze DR Congo igitego 1-0 cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 49' w'umukino.

Imanishimwe Emmanuel agenzura umupira hafi ya Iradukunda Eric Radou

Bishira Latif ukina mu mutima w'ubwugarizi bwa AS Kigali

Dore uko gahunda ziteye ku Mavubi:

Tariki 18 Nzeli 2019 (Umukino wa gicuti)

-DR Congo vs Rwanda (Kinshasa, 18h30’)

Tariki 22 Nzeli 2019 (Itike ya CHAN 2020)

-Ethiopia vs Rwanda (Mekelle, Ehiopia)


Ubwo imyitozo yari irangiye

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • libert mico 4 years ago
    Savion yarakenewe mumavubi 👊👊👊





Inyarwanda BACKGROUND