RFL
Kigali

Amavubi vs Seychelles: Mashami ahamya ko impamba y’ibitego bitatu atayizera ngo aregeze kuri uyu wa kabiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/09/2019 16:03
1


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeli 2019 saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri sitade ya Kigali (18h00’), Amavubi azakira Seychelles mu mukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.



Umukino ubanza, ikipe y’u Rwanda izwi nk’Amavubi yanyagiye Seychelles ibitego 3-0 i Victoria kuri sitade Linite ahabereye uyu mukino tariki ya 5 Nzeli 2019.

Hakizimana Muhadjili (31’), Mukunzi Yannick (35’) na Meddie Kagere (82’) ni bo bafashije u Rwanda gutsinda ibi bitego.


Haruna Niyonzima (8) imbere ya Jacques Tuyisenge (9) 

Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) avuga ko urugamba rugihari kuko ngo iminota 90’ iba ihishe byinshi ku buryo nk’u Rwanda bateguye umukino nk’uko n’ubundi bateguye uwubanza.

“Ibitego 3-0 twatsinze turi hanze navuga ko ari umusaruro mwiza wavuye mu kwitwara neza nyuma y’igihe kinini tutabona intsinzi. Twarangije imyitozo ya nyuma dutegura umukino wo kwishyura, twebwe nk’ikipe turabizi ko akazi kagihari, hari abashobora gutekereza ko umukino warangiye ariko twe tuwushyizeho ibitekerezo byacu byose kuko ni umukino usigaje iminota 90’ kandi abakinnyi turi kubategura ku buryo ntawuzumva ko yajenjeka”. Mashami


Mashami Vincent aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere kuri sitade ya Kigali 

Muri iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2019 ubwo yari asoje imyitozo ya nyuma, Mashami yavuze ko yifuza umubare w’ibitego bikaba ari nayo mpamvu atifuza umusaruro wa 0-0 muri uyu mukino.

“Akenshi iyo utsinze uba ushyize abantu mu mwanya wo kumva ko ugomba guhora utsinda. Niyo mpamvu tubabwira ko tutifuza umukino wa 0-0, 1-1 ahubwo turashaka gutsindira mu rugo kugira ngo dushimangire ko twanatsindiye hanze. Itike ntabwo iraboneka ahubwo tuzayibonera mu rugo kuko ni ko tubyifuza”. Mashami

Yunzemo ati “Abakinnyi bameze neza mu mwiherero, nta kibazo gihambaye dufite kuko n’abo twari twasize twarabagaruye bajya mu mwiherero, ubu ikipe iruzuye kandi twiteguye kuzakina nk’aho ari umukino wa nyuma utanga igikombe”.  


Tuyisenge Jacques azaba ari kapiteni w'u Rwanda mu mukino yahamije ko nk'abakinnyi biteguye bihagije 

Mu mukino ubanza, ikipe ya Seychelles yatangiye igaragaza ko ari ikipe ifite amashagaga ariko nyuma y’iminota 20’ ni bwo abakinnyi b’Amavubi bayivumbuye batangira kuyisatira banayicenga bikomeye ari nabwo mu minota 30’ igitego cya mbere cyari kibonetse.

Mashami Vincent yasobanuye ko mu minota 15’ ya mbere Seychelles yabahaye akazi katoroshye bitewe n’uko nta makuru ahagije bari bayifiteho mu bijyanye n’imikinire.

“Seychelles ntabwo twari tuyifiteho amakuru kuko no mu minota 15 ya mbere byabonekaga ko tutayizi uko ikina n’icyo ishaka kugeraho, niyo mpamvu twabaye nk’abatinda kwinjira mu mukino ariko nyuma twaje kubyinjiramo neza kugeza umukino urangiye. Ubu dufite amakuru ahagije kandi icyo dushaka ni umusaruro mwiza imbere y’abafana bacu, dutsinze bibiri cyangwa bitatu ariko dutsinde”. Mashami


Mashami ahamya ko icyo yifuza ari intsinzi y'ibitego bitubutse 

U Rwanda ruri muri iyi mikino iganisha mu nzira ikomeye yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 ari nako bashaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Muri uru rugendo rwa CHAN 2020, u Rwanda ruzatangira rukina na Ethiopia tariki 22 Nzeli 2019 muri Ethiopia.

Kuba u Rwanda rwaranyagiye Seychelles ibitego 3-0, abanyamakuru bashatse kumubaza niba abona yahindura umurongo akaba yakwitabaza abakinnyi bakina imbere mu Rwanda kugira ngo batangire bitegure urugamba rwa CHAN 2020.

Gusa, Mashami yavuze ko atategura umukino utaha yifashishije undi arimo na wo atarabonamo itike. Gusa ngo kuri uyu wa Kabiri aramutse abonye ibitego byinshi mu gice cya mbere, yafata umwanzuro wo guha amahirwe abakina imbere mu gihugu bagakina.

“Impamvu hariho umukino ubanza n’uwo kwishyura nuko nta muntu ubona itike ku mukino umwe ni nayo mpamvu dufite umukino wo kwishyura. Biragoye ko uhindura ikipe itsinda, kuri njyewe ntabwo nawufashe nk’umukino wo guteguriramo iyindi , tuzakina nk’abashaka gutsinda”. Mashami


Rwatubyaye Abdul myugariro w'u Rwanda na Colorado Rapids muri USA

“Ni byo nitugira amahirwe mu minota 45’ tukaba twamaze gushimangira itike yacu, icyo gihe umuntu yatangira gutekereza ku mikino iri imbere ariko muri aka kanya sinavuga ko ntekereza kuri CHAN kuko n’ibindi ntibirarangira”.  

Umukino w’u Rwanda na Seychelles uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri stade ya Kigali (18h00’) aho kwinjira ari; 20,000 FRW, 10,000 FRW, 5,000 FRW na 2,000 FRW.


Yannick Mukunzi ukina hagati mu kibuga 

Niyonzima Olivier Sefu mu myitozo y'uyu wa Mbere 


Sibomana Patrick Papy mu myitozo


Haruna Niyonzima ntabwo azakina kuko ibyangombwa bye biracyarimo ikibazo 


Jacques Tuyisenge agenzura umupira imbere ya Haruna Niyonzima 


Bizimana Djihad (4) imbere ya Meddie Kagere (5)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.con)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SANDRINE4 years ago
    iyo nsinzi turayishaka nibayizane





Inyarwanda BACKGROUND