Kuri uyu Gatandatu tariki ya 7 Nzeli 2019 mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba hazakinirwa agace ka Rwanda Cycling Cup 2019 aho abakinnyi bazajya basiganwa isaha imwe.
Muri aka
gace ka Rwanda Cycling Cup 2019, abasiganwa bazazenguruka mu mujyi wa Rwamagana
inshuro zishoboka kuko bizaterwa n’izo isaha (iminota 60) izuzura bamaze
gukora.
Abasiganwa
bazaba bagenda umuzenguruko w’ibilometero bitatu (3 Km), bazazenguruka mu gihe
cy’isaha imwe bahagarike isiganwa.
Munyaneza Didier (Ibumoso) na Mugisha Moise (Iburyo) mu mihanda ya Musanze
Urugendo rwa
Kilometero eshatu (3 Km) ruzaba ruva ku biro bya MTN Service Center – Bakate
ibumoso bajye mu muhanda wa Pave ungana na 1.2 km – Agakiriro – Ku Maduka
–Isoko rya Rwamagana – POlice – Ibiro by’Intara – Sitasiyo – MTN Service Center.
Rugamba Janvier (imbere) kuri uyu wa Gatandatu araba ari gukinira mu mihanda azi neza
Rwamagana
hazakinirwa intera ya gatatu (3) ya Rwanda Cycling Cup 2019 “Rwamagana
Circuit”.
Amakipe yose
azitabira mu byiciro bitandukanye gusa
abakinnyi babiri baheruka kwegukana intera ziheruka gukinwa ntabwo
bazagaragara i Rwamagana
Uwizeyimana
Bonaventure wegukanye intera ya
“Northern Challenge” yakiniwe i Musanze tariki 06 Nyakanga 2019 akaba ari nawe wegukanye
shampiyona y’igihugu ya 2019 ubu ari muri Amerika we na Byukusenge
Patrick aho bagiye muri gahunda y’ikipe yabo ya
Benediction Excel Energy.
Uwizeyimana Bonaventure ubitse shampiyona 2019 akaba yaranatwaye Northern Challenge ntabwo azakina Rwamagana Circuit
Undi
utazakina iri rushanwa ni Yves Nkurunziza wegukanye intera ya 2 ari nayo
iheruka yo kuzenguruka muri Kigali
“Kigali Circuit” yabaye tariki 03 Kanama 2019. Uyu mukinnyi ari mu Bufaransa mu mujyi wa Monaco aho
yagiye gukorerayo imyitozo anitabira amasiganwa atandukanye.
Nkurunziza Yves aherutse gutwara Tour de Kigali 2019 ariko akaba yarahise ajya mu myitozo mu Bufaransa mu mujyi wa Monaco
Aba
biyongera kuri Habimana Jean Eric uri mu Busuwisi mu kigo cya UCI aho akomereje
imyitozo ityaye izamufasha kuba umukinnyi ukomeye.
Amasiganwa
ya Rwanda Cycling Cup ari gukinwa ku nshuro ya gatanu ategurwa na
FERWACY ku bufatanye na SKOL na Cogebanque.
Manizabayo Eric imbere ya Jean Bosco Nsengimana muri Northern Challenge
Abahungu
bari mu cyiciro cy’abato n’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru cyo kimwe
n’abakobwa, bose bazajya bakora urugendo ruhwanye n’isaha imwe (1h00’)
bahagarike.
Muri iri
siganwa, abahungu bakiri bato n’abakobwa bazahaguruka saa tatu n’iminota 30
(09h30’) basoze saa yine n’igice (10h30’).
Abahungu
bakuru n’abari munsi y’imyaka 23 ariko batari munsi ya 19, bazahaguruka saa
tanu zuzuye (11h00’) bivuze ko bazasoza saa sita zuzuye (12h00’). Ibyiciro
byose bizahaguruka binasoreza ku biro bya MTN Service Center biri mu mujyi wa
Rwamagana.
Nsabimana Jean Baptiste imbere ya Muhoza Eric bazaba bakina mu bana dore ko bavuye mu myitozo mu Bubiligi
Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Cycling Club for All, Benediction Excel Energy Continental Team, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team na Cine Elmay ni yo makipe yitezwe muri iri siganwa rizabera mu mujyi wa Rwamagana.
TANGA IGITECYEREZO