Silvizo ni umusore wazanye uburyo bushya bwo gukora indirimbo zisanzwe ziriho ariko akazisubiramo mu buryo bwa Cover. Uyu musore kuri ubu yasubiyemo indirimbo ya Clarisse Karasira 'Ntizagushuke' ayitangamo ubutumwa bukomeye ku banyarwanda bose.
Nk'uko byumvikana mu magambo y'iyi ndirimbo uyu musore
yasubiyemo, aririmba ashimangira cyane ku buzima bwa buri munsi
bw'Abanyarwanda aho agaruka ku bibazo byibazwa na buri wese nk'impamvu
bamwe barya abandi bakaburara, ibyateye by'abaryamana bahuje ibitsina
n'ibindi. Muri iyi ndirimbo yasubiwemo n'uyu musore agira inama buri wese
avuga ko nta muntu ukwiye gushukwa n'amashuri yize kuko byose igihe
kiza tukabisiga kuri iyi si.
Mu kiganiro na Silvizo yatangarije INYARWANDA ko amaze kubona ibisigaye bibera mu isi yahise agira igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo na cyane ko bigaragarira buri wese ko isi ishaje. Yavuze ko yiteguye gukomeza gutanga ubutumwa ku banyarwanda binyuze muri ubu buryo bwa Cover na cyane ko bumaze kumugeza kure.
Yagize ati"Maze kugera kuri byinshi mbikuye muri izi ndirimbo ni yo mpamvu rero kuri ubu natekereje cyane kuri iyi si yacu nkakora iyi ndirimbo. Kuyisubiramo nta kosa ririmo na cyane ko n'ubutumwa buba butandukanye. Iyi si yacu irashaje harimo ibibazo byinshi bamwe baraburara, abandi bakarya, abasore bamwe birirwa mu biyobya bwenge abandi bakiga bakaminuza ariko wajya kureba ugasanga iherezo rya byose ni rimwe. Muri iyi ndirimbo rero nakebuye urubyiruko rujya mu biyobyabwenge, abasenga bitabarimo mbese nagaragaje ukuri hanyuma ntanga inama ku banyarwanda bose".
Silvizo uretse izi ndirimbo akunze gusubiramo yamenyekanye mu ndirimbo Muna Kigali n'izindi zitandukanye. Akorera umuziki we mu mugi wa Kigali
REBA HANO NTIZAGUSHUKE COVER YA SILVIZO
UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO