Kigali

Imitoma iravuza ubuhuha kwa Mutesi Jolly n'umuherwe bavugwa mu rukundo

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:10/01/2025 12:28
0


Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, imitoma ni yose hagati ye n'umuherwe uri mu ba mbere muri Afurika ukomoka mu gihugu cya Tanzania watangiye ahanagura inkweto, yoza amapine, ubu akaba ari umuherwe.



Iby'uko Miss Mutesi Jolly yaba ari mu rukundo na Said Lugumi, byamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2025 binyuze mu mitoma aba bombi bateranye ku rubuga rwa Instagram. 

Lugumi yanditse ku ubutumwa ku ifoto ya Miss Jolly, amubwira ko ari mwiza cyane anamushimira kuba yaramukunze, ati: "Warakoze cyane kunkunda". Mutesi Jolly ntiyasuyaje yahise agaragaza ko we na Said ari mahwi mu rukundo. 

Umuherwe Said Lugumi Hamad yaje kwisanga gute mu rukundo na Miss Jolly ku buryo amarangamutima amuganza akajya kubyandika kuri Instagram ashimira uyu Nyampinga w'u Rwanda ku bwo kumukunda, nawe ntazuyaze akamwemerera ko yamaze gufungamo bwuma?. Ibi ni bimwe mu byo abantu banyuranye bari kwibaza.

Lugumi ni umwe mu bashoramari bakomeye muri Tanzania ndetse ushora imari muri Kenya cyane ko hari n'amafoto amugaragaza we na Perezida w'iki gihugu, Wiliam Luto. Abenshi mu bamuzi bavuga ko yaba afite umugore, abandi ntibabyemeza neza gusa andi makuru avuga ko yatandukanye n'uwo mugore.

Said Lugumi azwi cyane mu buzima bwe bwite no mu mibanire ye. Yashakanye n’umukobwa wa Said Mwema, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Tanzania, bikomeza gushyigikira igitinyiro cye mu muryango w’ubucuruzi no mu muryango mugari w’imibereho muri Tanzania.

Kuri iki gihe, Said Lugumi afatwa nk’umwe mu bantu bakomeye mu bucuruzi muri Tanzania, azwi ku bikorwa bye by’ubucuruzi byateye imbere ndetse n’ubushobozi bwe bwo guhinduka no kwaguka mu nganda zitandukanye zo muri iki gihugu.

Umugore wa Said Lugumi bivugwa ko ari Umunyatanzaniya, akaba umukobwa wa Said Mwema, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Tanzania (Inspector General of Police).

Miss Jolly Mutesi yavukiye muri Kasese, mu gihugu cya Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996, akaba ari we bucura mu muryango w'abana batandatu. Yize amashuri abanza muri Pickhill Nursery School na Hima Primary School muri Uganda.

Amashuri yisumbuye (icyiciro rusange) yayize muri Kagarama Secondary School, naho icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Advanced Level) acyiga muri King David Academy, aho yakuye impamyabumenyi mu masomo y'ubumenyi bw’amateka, ubukungu n’ubuvanganzo.

Ku myaka 20, Jolly Mutesi yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016, aba umwamikazi w’ubwiza wa mbere uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World yabereye muri MGM National Harbor, Oxon Hill, Maryland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jolly Mutesi ni umunyarwandakazi w’umunyamideli, watsindiye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016. Ni umushoramari, umuvugizi w’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, ndetse akaba n’umuharanira iterambere ry’abagore.

Reka turebere hamwe muri rusange Said Lugumi watwawe umutima na Mutesi Jolly

Said Lugumi ni umucuruzi uzwi cyane ukomoka muri Tanzania. Ni nyiri Sosiyete yitwa Lugumi Enterprises, ikora ibikorwa byihariye mu by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (forensic ICT services) no mu gutanga ibisubizo by’imikorere mu bijyanye no gucapa (corporate printing solutions).

Umutungo nyakuri wa Said Lugumi ntaho utangazwa ku buryo wawumenya, ariko nk’umuyobozi wa sosiyete ikomeye kandi y’icyitegererezo, bikekwa ko afite umutungo ukomeye.

Lugumi yashimiye Mutesi Jolly ku bwo kumukunda undi nawe ntiyazuyaje yemeje ko abirimo neza 


Said Lugumi uvugwa mu rukundo na Mutesi Jolly

Aravuga rikijyana muri Tanzania 

Miss Mutesi Jolly aravugwa mu rukundo n'umuherwe wo muri Tanzania

Ni ubwa mbere Miss Mutesi Jolly avuzwe mu rukundo n'umusore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND