MTN
Kigali

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yaciye amarenga yo kuzana ibyamamare byo muri Amerika gutaramira muri Kigali Arena

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/08/2019 13:40
0

Mu minsi ishize u Rwanda rwatashye inyubako y’imikino n’imyidagaduro 'Kigali Arena', iyi nyubako yatashywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Ni imwe mu zishamaje ziri ku mugabane wa Afurika ndetse nyuma y’iminsi micye bayitashye Ambasade ya Amerika mu Rwanda yatangaje ko igiye kuzana ibyamamare byo muri Amerika kuyitaramiramBabinyujije ku rukuta rwabo rwa Facebook, Ambasade ya Amerika mu Rwanda yabanje gushimira u Rwanda ku bw’iyi nyubako ya Kigali Arena biyujurije, nyuma yo kubashimira babajije abanyarwanda ibyamamare bifuza ko yabazanira kuyitaramiramo. Bagize bati "Ni byiza kuzuza inyubako nziza nka Kigali Arena, ari abakinnyi n’abahanzi bo muri Amerika ni abahe mushaka ko baza gutaramiramo?”

Benshi mu bakurikira iyi Ambasade ku rukuta rwayo rwa Facebook batangiye kurondora amazina y’abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Amerika ndetse n’abakinnyi b’umukino wa Basketball bashaka ko baza gutaramira i Kigali muri iyi nyubako ya Arena. Hari abagiye na kure batangira gusaba ko hazaza amakipe akomeye y’umukino wa Basketball muri Amerika.

Nta makuru ahamye ahari y’igihe iyi Ambasade iteganyiriza kuba yazana ibi byamamare cyangwa n'amazina y'abashobora kuzaza icyakora iki kibazo babajije abanyarwanda cyabaye nk’ikimenyetso cy'uko hari ubushake.

kigali arenaAmagambo n'ifoto Ambasade ya Amerika mu Rwanda yakoresheje byabaye nk'amarenga yuko hari ibyamamare bigiye kuza mu Rwanda gutaramira muri Kigali Arena

Iyi nzu iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari nayo yubatse Kigali Convention Centre. Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15. Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye..
Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND