Korali Salem ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatsata yateguye igiterane cy’iminsi ibiri yatumiyemo korali Jehovah Jireh ya CEP ULK. Iki giterane gifite intego yo gukusanya inkunga yo kuzuza urusengero rwa ADEPR Gatsata.
Kagurano Celestin umutoza wa korali Salemyabwiye Inyarwanda.com ko iki giterane kizaba tariki 10-11/08/2019 kikabera mu Gatsata aho bakunze kwita Galilaya. Urusengero rwa ADEPR Gatsata ruzuzura rutwaye akayabo ka Miliyoni 340 z’amanyarwanda (340,000,000 Frw). Kugira ngo uru rusengero rwuzure neza, harabura agera kuri Miliyoni 50 z’amanyarwanda (50,000,000Frw).
Iyi ni nayo mpamvu Salem choir yateguye igiterane cyo gukusanya iyi nkunga na cyane ko iyi korali ari yo yatangije bwa mbere ubukangurambaga bwo kubaka uru rusengero rw’icyitegererezo rwa ADEPR Gatsata. Seraphine umuyobozi wa korali Salem yavuze ko iyi korali yagize uruhare rukomeye kugira ngo urusengero rwabo rwubakwe kuko bavunikaga cyane gukora ivugabutumwa hirya no hino kandi no badafite urusengero dore ko basengeraga mu gishanga mu 'manegeka'.
Urusengero rwa ADEPR Gatsata rugiye kuzura
Ubwo yavugaga kuri iki giterane, Kagurano Celestin yagize ati “Iki giterane gifite ibice bibiri, igice cyo kugira ngo tuzamure inyubako yacu irangire, tuve mu icumbi aho turi Rwinyana ariko kandi ikindi cya kabiri twongere tuzamure ivugabutumwa cyane twongere tugende hanze, mu ntara, muri Kigali,..Ni yo mpamvu twateguye kino giterane ni nayo mpamvu cyatuvunnye.” Bifuza ko bibaye byiza ukwezi kwa Munani kw’uyu mwaka kwarangira basengera mu rusengero rwabo rushya.
Umushumba wa ADEPR Gatsata, Rev Pastor Karangwa Alphonse yabwiye Inyarwanda.com ko urusengero rwa ADEPR Gatsata rwubatswe n’abakristo ba Gatsata. Abajijwe ni nta baterankunga babonye, yagize ati “Aho tugeze aka kanya, urusengero rwubatswe n’abakristo bacu nka 90% niba hari inkunga zaje ni izo mu bakristo n’ubundi baje kudushyigikira.” Ku bijyanye n’ikibazo niba nta nkunga bahawe na ADEPR, yasubijwe ko bahawe Miliyoni imwe y’amanyarwanda anashimira cyane ADEPR kuri iyi nkunga yabahaye. Yagize ati:
ADEPR murabizi ifite insengero nyinshi hirya no hino ziba zubakwa ntabwo yashobora kujya kubakira urusengero rwa Paruwase cyangwa umudugudu ariko hari inkunga bajya batanga ntoya y’abantu bageze mu gihe cyo gusakara, hari igihe batanga nk’abamati bitewe na none nuko angana n’igiciro cyayo ariko hari inkunga baduhaye ariko idakomeye utabona n’ijanisha ushyiramo ushyize mu ijanisha ry’ibimaze gukorwa kuko ntabwo bajya barenza miliyoni akenshi ku nsengero zirimo zubakwa.…Natwe barayiduhaye, turabashimira rwose.
Korali Salem yateguye iki giterane cyo gukusanya inkunga yo kuzuza urusengero
Korali Salem igizwe n’abaririmbyi barenga 90, abo akaba ari bo baboneka utarabariyemo ababa hanze y’u Rwanda no mu ntara. Iyi koraliiri muri korali zavutse mbere muri ADEPR Gatsata ndetse binavugwa ko ari yo yavutse mbere y’izindi zose nubwo nyuma haje kuvuka indi igahita iba korali Nkuru. Yavutse mu 1982, igenda izamuka buhoro buhoro kugeza mu 1992 ubwo yari imaze kugaragara nka korali yakora ivugabutumwa bikagenda neza cyane. Ivugabutumwa barifashwamo cyane n’ibyuma byabo bifite agaciro ka miliyoni 22.
Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo korali Salem yigaragaje cyane ikora ivugabutumwa henshi muri Kigali ndetse inavuga ko nta paruwase n’imwe ya ADEPR yo muri Kigali batavuzemo ubutumwa bwiza. Bavuze ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Album yabo ya mbere y’amashusho bayimuritse mu mwaka wa 2010 mu gitaramo gikomeye bakoreye muri Kigali Serena Hotel. Kagurano Celestin umutoza wa Selem choir avuga ko ari bo babaye aba mbere mu Rwanda mu kumurikira album muri Serena Hotel.
Yagize ati “Ni twe twafunguye Serena mu kumurika album ya Gospel, abandi nitwe biganye.” Twamubajije impamvu mu myaka yo ha mbere bari bafite imbaraga nyinshi mu ivugabutumwa ariko ubu bakaba baracogoye. Yadusubije ko bagenze gahoro mu biterane bitewe nuko nta rusengero bari bafite, ahubwo bashyira imbaraga nyinshi mu kubaka urusengero. Icyakora ubu ngo barahagurutse kuko bifuza kugeza ubutumwa bwiza henshi hashoboka.
Iki giterane cyateguwe na Korali Salem cyatumiwemo Jehovah Jireh choir
Jehovah Jireh choir ya CEP ULK yatumiwe na Salem choir muri iki giterane
TANGA IGITECYEREZO