RFL
Kigali

Bwa gatatu Miss Iradukunda Elsa agiye kongera gukoresha amarushanwa yo koga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2019 14:14
1


Mu rwego rwo gushishikariza abakobwa n'abakiri bato gukora siporo cyane cyane iyo koga, Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yatangije irushanwa ngarukamwaka ryo koga. Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho amakipe yiyandikishije azaba atana mu mitwe ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019.



Miss Elsa usanzwe akina umukino wo koga avuga ko ategura iri rushanwa ryo koga mu rwego rwo gufasha abakiri bato gukora siporo. Yatangiye aya marushanwa ubwo yamaraga kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017, nyuma akomerezaho kugeza ubwo agiye gukora iri rushanwa ku nshuro ya gatatu.

Miss ElsaIradukunda Elsa nawe muri aya marushanwa yerekana ubuhanga bwe

Nk'uko Iradukunda Elsa yabitangarije Inyarwanda, ngo iri rushanwa ku nshuro ya gatatu rizabera kuri La Parisse i Nyandungu, ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019 guhera saa tatu za mu gitondo. Abazahatana ni ababarizwa mu makipe, aho uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yatangaje ko amakipe byibuza icumi ariyo amaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa.

Mu bindi Iradukunda Elsa yatangarije Inyarwanda ni uko abazahatana ari abakiri bato bari hagati y’imyaka 12 na 18, aha akaba aba agamije gukangurira abakiri bato kuyoboka siporo bityo abazatsinda bakazahabwa imidari mu gihe ikipe ya mbere yo izahabwa igikombe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lilianeshadia4 years ago
    Uwomukinonimwiza ahumbwo azafate abana bimya guhera ku8 abatoze bazakure bazicyogukora nakomerezaho ntazacike intege





Inyarwanda BACKGROUND