Mu rwego rwo gushishikariza abakobwa n'abakiri bato gukora siporo cyane cyane iyo koga, Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yatangije irushanwa ngarukamwaka ryo koga. Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho amakipe yiyandikishije azaba atana mu mitwe ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019.
Miss Elsa usanzwe akina umukino wo koga avuga ko ategura iri rushanwa ryo koga mu rwego rwo gufasha abakiri bato gukora siporo. Yatangiye aya marushanwa ubwo yamaraga kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017, nyuma akomerezaho kugeza ubwo agiye gukora iri rushanwa ku nshuro ya gatatu.
Iradukunda Elsa nawe muri aya marushanwa yerekana ubuhanga bwe
Nk'uko Iradukunda Elsa yabitangarije Inyarwanda, ngo iri rushanwa ku nshuro ya gatatu rizabera kuri La Parisse i Nyandungu, ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019 guhera saa tatu za mu gitondo. Abazahatana ni ababarizwa mu makipe, aho uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yatangaje ko amakipe byibuza icumi ariyo amaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa.
Mu bindi Iradukunda Elsa yatangarije Inyarwanda ni uko
abazahatana ari abakiri bato bari hagati y’imyaka 12 na 18, aha akaba aba
agamije gukangurira abakiri bato kuyoboka siporo bityo abazatsinda bakazahabwa
imidari mu gihe ikipe ya mbere yo izahabwa igikombe.
TANGA IGITECYEREZO