RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Huda Kattan, umugore ukiri muto usarura amamiliyoni y'amadolari mu gucuruza ibikoresho by’ubwiza bw’abagore (makeup)

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/07/2019 15:02
0


Huda Kattan ni umugore w’imyaka 35, niwe washinze kandi akaba umuyobozi wa Huda Beauty, izina rimaze gushinga imizi mu bijyanye n’ubwiza bw’abagore. Ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane kuri Instagram (miliyoni 38.3) ndetse izina yubatse (Huda Beauty) rihagaze arenga miliyari y’amadolari.



Huda Kattan ni umwe mu bagore bavuga rikijyana mu bice by’uburasirazuba bwo hagati bw’isi (Middle East), atuye I Dubai, ni mu gihe ubucuruzi bwe busabagiye hirya no hino ku isi. Yavutse ku itariki 02/10/1982, ni umwe mu bana bane, akaba yaravukiye muri Amerika ariko ababyeyi be bo bakomoka muri Iran. Yize kaminuza muri University of Michigan-Dearborn aho yize ibijyanye n’ibaruramari (finance).

Uyu mugore avuga ko iby’ubwiza (makeup) yabyinjijwemo na mukuru we, ngo ku myaka 14 gusa niwe wamwitagaho akamutunganyiriza ibitsike. Huda yaje kwimukira I Dubai muri 2006 se ahabonye akazi, gusa aza gusubira muri Amerika gufata amasomo ajyanye n’ibyo gusiga abantu (makeup). Nyuma yatangiye kubikora nk’akazi, bamwe mu bantu bazwi yajyaga asiga harimo Eva Longolia na Nicole Richie. Yaje kandi kubona akazi muri Revlon, uruganda narwo rukora ibijyanye n’ubwiza, akaba n’ubundi yarasigaga abantu makeup.


Huda Kattan yubatse izina rikomeye mu gukora ibikoresho by'ubwiza bw'abagore

Amaze gushing imizi muri aka kazi, yatangiye blog yise Huda Beauty akajya asangiza abantu ibijyanye na makeup bitandukanye. Muri 2013 nibwo yatangiye gucuruza ibikoresho by’ubwiza, ahera ku bigohe abantu batera ku maso, ni nyuma yo kureba ibyari bisanzwe ku isoko ntabonemo ibyo yifuza. Bamwe mu bantu bakomeye bazwi bakunze kwambara ibigohe bya Huda harimo Kim Kardashian. Huda yahise agira amahirwe ibi bigoye birakundwa cyane, yabicuruzaga binyuze muri Sephora, iyi nayo ni kompanyi izobereye mu gukora no gucuruza ibikoresho by’ubwiza.

Nyuma yaho gato yatangiye kujya yongeramo ibindi bikoresho bitandukanye byisigwa n’abagore n’abakobwa, abantu barabikunda mu buryo bukomeye ndetse kuri ubu ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku isi kuri Instagram mu cyiciro arimo cy’ibijyanye n’ubwiza. Huda yashakanye n’umugabo we Chris Goncalo bahuye bwa mbere yiga muri kaminuza. Bafitanye umwana umwe w’umukobwa wavutse muri 2011.


Huda n'umugabo we ndetse n'umwana we

Huda akoresha abavandimwe be muri ubu bucuruzi bwe, aho umwe ari umuntu bakorana (partner), undi akaba ari we ushinzwe gucunga imbuga nkoranyambaga z’uyu mugore ukiri muto. Huda atunze amafaranga arenga miliyoni 500 z’amadolari, ni mu gihe izina yubatse (Huda Beauty) ryo rihagaze arenga miliyari y’amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND