RFL
Kigali

“Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima” Korali Seraphim Melodies yongeye gutegura igikorwa cyo gutanga amaraso

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2019 14:59
0


Korali Seraphim Melodies ibarizwa muri AEBR Kacyiru yongeye gutegura igikorwa cyo gutanga amaraso, igikorwa yanaherewe igihembo muri 2017 cya Sifa Reward. Abaririmbyi b’iyi korali bavuga ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima akaba ari yo mpamvu buri mwaka bakora igikorwa nk’iki.



Kuri iki Cyumweru tariki 28/07/2019 ni bwo iki gikorwa cyo gutanga amaraso kizaba, kikazabera kuri AEBR Kacyiru hafi ya MINAGRI kuva saa tanu z’amanywa kugeza saa cyenda z’amanywa nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Habimana Dominique umuyobozi muri Seraphim Day. Yavuze ko bamaze imyaka 6 bakora iki gikorwa cy’urukundo cyo gufasha abarwayi mu bitaro.


Abemerewe gutanga amaraso ni abantu bose bafite imyaka 18 y’amavuko kuzamura ariko bafite ibiro biri hejuru ya 50, batanduye indwara zandurira mu maraso, batari ku miti, abonsa umwana urengeje umwaka, abarengeje iminsi 7 bavuye ku kwezi k’umugore n'abagore n'abagore badatwite. Amaraso atangwa afasha abarwayi batandukanye yaba ababa bakoze impanuka, abagore babyara babazwe n’abandi barembeye mu bitaro. Seraphim Melodies irasaba inkunga buri umwe wese wemerewe gutanga amaraso kuko ‘gutanga amaraso ari ubuzima’.


Seraphim Melodies ivuga ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima


Korali Seraphim Melodies yahawe igihembo muri 2017 ishimirwa igikorwa cy'urukundo ikora buri mwaka cyo gutanga amaraso ku ndembe zo mu bitaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND