RFL
Kigali

Abategura Shyuha Festival babajijwe niba bateganya kumurika imodoka yahoze itwara Habyarimana n’izindi z’amateka mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/07/2019 14:40
0


Shyuha Festival ni iserukiramuco ryo kumurika imodoka na moto kimwe n'ibindi binyabiziga bitangaje ndetse abahanga mu gutwara bakanyuzaho bereka abantu uko batwara ibi binyabiziga ku buryo butangaje. Herekanirwa imodoka na moto z’amateka akomeye mu Rwanda n’izindi zifite umwihariko ukomeye ku buryo zikurura abantu.



Kuri ubu iri serukiramuco rigiye kuba bwa gatatu mu Rwanda ahateganyijwe kubera imurika ry’imodoka na moto zinyuranye. Mu kiganiro abari gutegura iki gikorwa bagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane, batangaje ko mu by’ukuri iki gikorwa bakiteguye 100% ndetse banamaze kubona imodoka nyinshi ziganjemo iz’agaciro ndetse n’izifite amateka. Aha babajijwe niba biteguye kumurika imodoka yahoze itwara Perezida Habyarimana n’izindi z’amateka ziri mu Rwanda.

ShyuhaAbanyamakuru bari bitabiriye iyi nama

Umunyamakuru wabajije iki kibazo yabasobanuriye ko azi ahantu imodoka yahoze itwara Perezida Habyarimana iparitse i Nyarutarama. Abategura iri serukiramuco ry’imodoka na Moto batangaje ko bari mu biganiro byo kuzana imodoka zinyuranye ndetse ko uretse n’iyi hari imodoka zatwaraga ba Ambasaderi n'abandi bayobozi cyera zizamurikwa muri Shyuha Festival.

Usibye iyi modoka n’izindi z’amateka kuri ubu abategura Shyuha Festival batangaje ko bari gushaka uburyo ibinyabiziga bitandukanye bifite umwihariko byazamurikwa. Byitezwe ko iki gikorwa kizaba tariki 27 Nyakanga 2019 aho kwinjira ari amafaranga 5000frw ugahabwa ibyo kunywa bibiri. Iri serukiramuco rizatangira saa tanu za mu gitondo rirangire saa tanu z’ijoro kuri stade Amahoro. Hazaba hari imyidagaduro itandukanye nk’imiziki izaba icurangwa n'aba djs bagezweho nka ari bo Dj Toxxyk na Dj Marnaud.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND