RFL
Kigali

Reba neza ko utagiye kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/07/2019 14:27
0


Indwara zibasira imitekerereze ya muntu nko kwigunga no kwiheba bikabije, ibisazi (schizophrenia), guhindura mood ku buryo bukabije cyane, guhora uhangayitse unafite ubwoba bikabije, n’izindi ntizijya zipfa kuza gutyo, hari ibimenyetso zerekana mbere yo kukwibasira.



Yaba wowe ubwawe cyangwa se abagukikije batangira kubona hari ibihinduka mu myitwarire yawe, imitekerereze ndetse n’uko ugaragara. Kumenya izi ndwara hakiri kare byagufasha kuzikumira ndetse no kuba wavurwa hakiri kare.

Ibimenyetso n’ibiranga indwara zo mu mutwe

Ibimenyetso bikurikira bishobora kukwereka niba indwara zo mu mutwe zaba zitangiye kukwibasira, ni byiza kwihutira kugana ku muganga w’indwara zo mu mutwe. Imihindagurikire mu mirire no kuryama; mu gihe uko urya cyangwa se uko uryama bihindutse ku buryo bugaragara cyangwa se bikagabanuka.

Guhindura mood; Kumva igihe kimwe wari wishimye ugahita ubabara cyangwa ukumva wigunze (Mood swings)

Ibibazo mu mitekerereze; Gutangira kugira ibibazo byo kuba wabasha kwita ku kintu kimwe, kwibuka no gufata mu mutwe, gutekereza no kuvuga ibintu bidasobanutse

Gutakaza ubushake bwo kuba wagira icyo ukora, ukumva byose ntacyo bimaze.

Kumva udashaka kuba ahari abantu cyangwa se wumva udashaka kwitekerezaho (ibi ni byo bijyana benshi mu gukoresha ibiyobyabwenge, inzoga cyangwa ibindi bituma umuntu adatekereza neza)

Guhorana umunabi, umushiha, ubwoba no gukeka bidashira

Imyitwarire idasanzwe; mbese wareba umuntu ukabona ko yahindutse

Kudakora imirimo n’inshingano uko bikwiye; Aha bitangira kugaragarira yaba mu kazi cyangwa se mu myigire, cyangwa indi mirimo ko nta bushake bwo gukora umuntu agifite, cyangwa se akabikora bimugoye cyane.

Kubura ubushake; ugasanga niba umuntu yakundaga ikintu runaka, ejo yabyutse nta na kimwe agikunda.

Niba ubona bimwe muri ibi bimenyetso, kandi bikaba bibangamiye cyane ubuzima bwawe bwa buri munsi, ni byiza kwegera umuganga cyangwa umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe (Psychiatrist cg psychologist) ukaba wakisuzumisha hakiri kare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND