Kigali

Mireille Igihozo wahatanye muri Miss Rwanda yateguye igikorwa cyo gutera imbaraga abakobwa binyuze mu guteka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/07/2019 19:57
1


Mireille Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, akaba yari ashyize imbere umushinga wo guteza imbere ibicanwa bitangiza ibidukikije, kuri ubu giye gukora igikorwa kidasanzwe yateguye mu rwego gutera imbaraga abakobwa binyuze mu guteka.



Mireille Igihozo yateguye iki gikorwa abinyujije muri Pearls Corner Organisation abereye umuyobozi mukuru ndetse akaba ari nawe wayitangije. Ni igikorwa ateguye nyuma y’ikindi yise 'Because there is hope' yakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari yatumiye Aline Gahongayire, Pastor Julienne Kabanda, Pastor Desire Ntawiniga na Miss Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo. Kuri ubu rero uyu mukobwa yateguye ikindi gikorwa kigenewe gusa abakobwa n’abagore.

Igikorwa uyu mukobwa agiye gukora cyitwa “#TheCookme Domestication // Beauty” akaba yaragiteguye mu ntego yo gutera imbaraga abakobwa n’abagore binyuze mu guteka. Miss Igihozo yabwiye Inyarwanda.com ati “Ni event igamije ku empowering abagore binyuze mu guteka.” Iki gikorwa kizaba tariki 24/08/2019 kibere kuri Lemigo Hotel kuva saa Kumi z’umugoroba kugeza saa Mbiri z’ijoro. Abakobwa n’abagore bazitabira bazaguhurwa n'abatumirwa bakomete batumiwe muri iki gikorwa, bigishwe ibijyanye no guteka ndetse nyuma yaho habeho gusangira. Kwitabira iki gikorwa ni 15,000Frw.


Mireille Igihozo umuyobozi wa Pearls Corner Organisation yateguye iki gikorwa

Mireille Igihozo yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gikorwa abazatanga ubujyanama n’impanuro ari Apostle Mignonne na Ashimwe Christine. Yadutangarije ko yatumiye Christine Ashimwe nk’umuganga ufite byinshi yasangiza abakobwa n’abagore dore ko ari nawe wavumbuye indwara yugarije cyane abagore muri iyi minsi aho benshi basigaye bapfa bitunguranye, wabaza icyabishe ukumva ngo yishwe n’umutwe, abandi bati yishwe n’umutima, nyamara ari amaraso aba yizinze mu mubiri noneho agateza indwara z’umutima (Heart attack) cyangwa agatuma imitsi yo mu mutwe idakora, umugore agapfa. Ashimwe Christine yavumbuye ko iyi ndwara iterwa no kutiyitaho (kutagira selfcare), ibi akaba ari nabyo azaganiriza abazitabira iki gikorwa abigisha uko bakwiriye kwiyitaho.


Mireille Igihozo wateguye iki gikorwa cyo gutera imbaraga abakobwa n'abagore binyuze mu guteka

Apostle Mignonne Kabera uzatanga ikiganiro ku bazitabira iki gikorwa, ni Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family church rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda. Yatumiwe muri iki gikorwa kugira ngo azagire inama abakobwa n’abagore ku bijyanye n’ubuzima busanzwe babamo, uko banoza umwuga bakora ndetse anabagire inama yuko bakubaka ingo zabo mu buryo buboneye. Abakobwa batarashaka azabagira inama yuko bakwitegura neza kubaka ingo zabo mu buryo buboneye bwiza, naho abashatse abagire inama yuko bakubaka ingo zabo zigakomera. Twabibutsa ko iki gikorwa kizaba tariki 24/08/2019 kikabera kuri Lemigo Hotel kuva saa Kumi z’umugoroba kugeza saa Mbiri z’ijoro.


Apotre Mignonne na Ashimwe Christine bazitabira iki gikorwa cyateguwe na Mireille Igihozo


Mireille Igihozo wateguye iki gikorwa ari mu bari bahagarariye intara y'Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeanine Karangwa Nana5 years ago
    Twishimiye cyane iki gikorwa cyateguwe ariko nimwatubwiye uko twabona ama tickets. Mireille tukuri inyuma. Murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND