RFL
Kigali

FIBA Africa U16: U Rwanda rwabanje gutsinda Cote d’Ivoire mbere yo gucakirana na Guinea

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/07/2019 14:22
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 16 ziri muri Cape Vert mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu, batangiye iri rushanwa batsinda Cote d’Ivoire amanota 62-60 mu mukino wabo wa mbere mu itsinda rya kabiri (B).



Mu busanzwe u Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri (B) kumwe n’ibihugu nka Cote d’Ivoire, Tunisia na Gunea.

Itsinda rya mbere (A) ririmo ibihugu nka Mali, Cape Vert yakiriye irushanwa, Nigeria, Angola na Algeria.

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Cote d’Ivoire amanota 62-60. Muri uyu mukino, u Rwanda rwatsinze agace ka mbere n’amanota 14-10 mbere y’uko bakina agace ka kabiri bakagatsindwa n’amanota 14-11.


Ikipe y'u Rwanda U16 yatangiye neza 

Agace ka gatatu kabaye aka Cote d’Ivoire itsinda amanota 17 kuri 15 y’u Rwanda mbere y’uko u Rwanda rugaruka rwikosora mu gace ka nyuma rugatsinda amanota 22 kuri 19 ya Cote d’ivoire.

Dore uko umukino wagenze:

Q1: Cote d’Ivoire 10-14 Rwanda

Q2: Cote d’Ivoire 14-11 Rwanda

Q3: Cote d’Ivoire 17-15 Rwanda

Q4: Cote d’Ivoire 19-22 Rwanda

Umukino wa kabiri iyi kipe y’u Rwanda irawukina kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2019 aho ihura na Guinea.

Tariki 09 Nyakanga 2019, ikipe y’u Rwanda izakina umukino wa 3 na Mali. Ikipe y’u Rwanda izasoza imikino yo mu matsinda  tariki 10 Nyakanga 2019 ikina na Tunizia.

Mu mikino y’igikombe cy’Afurika iheruka “FIBA U-16 African Championship 2017”, yaberaga muri Mauritius kuva tariki 13-22 Nyakanga 2017, ikipe y’iguhugu y’u Rwanda yegukanye umwanya wa 6 mu bihugu 8 byari byitabiriye. Misiri ni yo yatwaye iki gikombe k’iri rushanwa, ikurikirwa na Mali, Algeria iba iya 3, Tunisia (4), Madagascar (5).


Umukino w'u Rwanda na Cote d'Ivoire wari indya nkurye 

Ikipe y’u Rwanda yabonye  itike y’igikombe cy’Afurika nyuma y’uko yitwaye neza yegukana igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5 mu kiciro mu batarengeje imyaka 16 “2019 FIBA Africa Zone V 16 Championship” yabereye i Kigali kuva tariki 10 kugeza 15 Kamena 2019.

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball  iri muri  Cap Vert aho yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika “FIBA U16 African Championship 2019” yatangiye tariki tariki 05 ikazasozwa tariki 14 Nyakanga 2019.

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND