Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 28 mu byumweru bigize umwaka tariki 8 Nyakanga ukaba ari umunsi w’189 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 176 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1497: Umutemberezi w’umunyaburayi Vasco da Gama yafashe urugendo yerekeza mu Buhinde aba umunyaburayi wa mbere werekeje muri ibi bice.
1889: Numero ya mbere y’ikinyamakuru The Wall Street Journal yagiye hanze.
1966: Umwami Mwambutsa IV Bangiriceng w’u Burundi yahiritswe ku ngoma n’umuhungu we igikomangoma Charles Ndizi.
1982: Umwicanyi yashatse kwica Saddam Hussein wari perezida wa Iraq ariko ntibyamuhira.
2014: Igihugu cya Israel cyongeye kugaba ibitero mu mujyi wa Gaza, nyuma y’urupfu rw’ingimbi z’abanya-Israel ibitero byashegeshe uyu mujyi mu buryo bukomeye.
Abantu bavutse uyu munsi:
1885: Hugo Boss, umuhanzi w’imyambaro w’umudage akaba ariwe washinze ikigo gikora imyambaro, ibikoresho by’isuku n’imibavu rwa Hugo Boss nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1948.
1831: John Pemberton, umunyabutabire w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye ikinyobwa cya Coca-cola nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1888.
1942: Janice Pennington, umunyamideli w’umunyamerika akaba n’umukinnyikazi wa filime akaba ari mu bashinze iserukiramuco rya filime rya Hollywood Film Festival nibwo yavutse.
1959: Robert Knepper, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka T-Bag muri filime Prison Break yabonye izuba.
1980: Robbie Keane, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Ireland nibwo yavutse.
1986: Jake McDorman, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1998: Jaden Smith, umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika akaba umuhungu w’umukinnyi wa filime n’umuraperi Will Smith yabonye izuba.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1957: Grace Coolidge, umugore wa Calvin Coolidge (wabaye perezida wa Amerika wa 37) yitabye Imana, ku myaka 78 y’amavuko.
1994: Kim Il-sung, niwe washinze igihugu cya Koreya ya ruguru akaba ari nawe wabaye perezida wacyo wa mbere yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.
2011: Betty Ford, umunyamerikakazi wari umugore wa Gerald Ford (wabaye perezida wa Amerika wa 40), yitabye Imana, ku myaka 93 y’amavuko.
2013: Claudiney Ramos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil yitabye Imana, ku myaka 33 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO