RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Atlabara yanganyije na KMC biba bityo hagati ya KCCA na Bandari FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/07/2019 15:28
0


Umukino wahuzaga Atlabara FC na KMC warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, umukino w’itsinda rya mbere (A) waberaga kuri sitade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019.



 Ni umukino watangiye saa saba z’amanywa kuri sitade Amahoro i Remera, umukino wo mu itsinda rya mbere (A) ririmo Atlabara FC (Sudan), KMC (Tanzania), Rayon Sports (Rwanda) na TP Mazembe (DR Congo).


 Atlabara FC bishimira igitego babonye bishyura  

Igitego cya mbere cyabaye icya KMC ku munota wa 47’ ubwo Salim Aiye yafunguraga amazamu bavuye kuruhuka. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Peter Sunday ku munota wa 67’.


Salim Aiye wa KMC yafunguye amazamu ku munota wa 47'

Wari umukino wabanjirije indi yo mu itsinda rya mbere (A), uba umukino utari uryoheye ijisho cyane kuko amakipe yombi yakinaga umukino woroheje mu buryo bw’imbaraga n’umuvuduko.

Atlabara FC yagize imbaraga mu gice cya kabiri kuko wabonaga ubusatirizi bwayo bwatangiye gukora kuko umukino warangiye bamaze kugumana umupira ku kigero cya 52% mu gihe KMC yasoje ifite 48%.

Mu karere ka Huye naho haberaga umukino w’itsinda rya kabiri (B) ririmo Azam FC (Tanzania), Mukura VS (Rwanda), Bandari FC (Kenya) na KCCA (Uganda).


Umukino utari ukomeye mu buryo bw'imbaraga na tekinike

Umukino wahaberaga guhera saa saba zuzuye, KCCA yanganyije na Bandari FC igitego 1-1.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

KMC XI: Juma Kaseja (GK,C,1), Aron Lulambo 23, Mfuko Abdallah 5, Yussuf Ndikumana 14, Amos Abdel Kadi 3, Melly  Suvirwa 16, Ken Ally 28, Vitalisy Mayanga 7, Serge Nogues 33 na Salim Aiye 29.

Atlabara FC XI: Khamis Daniel (GK,1), Stephen Lawrence (12,C), Mutawakil Abdelkarim 6, Buay Lam 21, Mustafa Salim 15, Mandela Malish 20, Kujbor Dak 16, Peter Sunday 5, Nelson Mandela 10, Edisiri Philip 11, Jimmy Michael 7.  


Serge Nogues wa KMC agenzura umupira 

Dore uko gahunda iteye:

- Group B

-Bandari FC 1-1 KCCA (Stade Huye)

-Azam FC vs Mukura VS (Stade Huye, 15h30)

Group A

-KMC FC 1-1 Atlabara FC (Stade Amahoro )

-Rayon Sports FC vs TP Mazembe (Stade Amahoro, 15h30)










PHOTOS: Saddam MIHIGO  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND