RFL
Kigali

Umwungeri Patrick na Ntwari Evode mu bakinnyi bashya Mukura VS izitabaza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2019 13:31
0


Umwungeri Patrick wahoze ari myugariro wa Police FC kuri ubu yamaze kugera muri Mukura Victory Sport aho agiye kubafasha mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6-21 Nyakanga 2019.



Umwungeri Patrick yahoze ari kapiteni wa Police FC aza kuba ahagaritse imirimo muri iyi kipe akomeza imyitozo ku giti cye anakina imikino ya gicuti aho yaje no gufatanya n’ikipe ya UTB mu mikino y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro. Umwungeri yaje kubona amahirwe yo kujya muri Mukura VS.


Umwungeri Patric yahoze ari kapiteni wa Police FC 

Biteganyijwe ko Umwungeri Patrick azakina imikino ya CEACAFA Kagame Cup 2019 kugira ngo anabone uko yiyereka AFC Leopards (Kenya), ikipe imwifuza mu buryo bukomeye cyane dore ko inatozwa na Cassa Mbungo Andre wamutoje muri SEC Academy, AS Kigali na Police FC.

Uretse Umwungeri uzaba afatanya na Mukura VS muri CECAFA Kagame Cup 2019, iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro 2018, yamaze kwakira Ntwari Evode wari mu bakinnyi 16 batandukanye na APR FC ndetse na Nyirinkindi Saleh wavuye muri FC Marines cyo kimwe na Twizerimana Martin Fabrice wavuye muri AS Kigali.


Ntwari Evode agenzura umupira ubwo APR FC yahuraga na AS Kigali mu irushanwa ry'Intwari 2019

Aba bakinnyi bashobora kwiyongeraho Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu warangije amasezerano muri Bugesera FC akaba yasimbura Rwabugiri Omar wagarutse muri APR FC.


Nsabimana Jean Dieu (1) bita Shaulin aravugwa muri Mukura VS   


Nkirinkindi Saleh agenzura umupira ubwo FC Marines yakinaga na Etincelles FC kuri sitade Umuganda 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND