RFL
Kigali

Kampala: Amakipe y'u Rwanda yamaze kumenya ayo azahura nayo mu mikino y'akarere ka gatanu

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/06/2019 1:02
0


Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Kamena 2019 kugeza taliki ya 1 Nyakanga 2019 I Kampara muri Uganda amakipe ahagarariye igihugu cy’u Rwanda mu cyiciro cy’Abagabo ndetse n’icyiciro cy’Abari n’abategarugori yamaze kumenya amatsinda azaba arimo muri AFROBASEKET mu mikino y’akarere ka gatanu.



Mu cyiciro cy'abagabo harimo amakipe atanu (5) ariyo; Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania na Misiri. Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda iraza gutangira ikina na Misili, umukino uraza gutangira saa 14h00’ z'uyu wa gatatu. Umukino wa kabiri urahuza Uganda yakiriye iri rushanwa na Kenya aho uteganyenjijwe kuba saa 16h00’.

Mu gihe ikipe y’abagore y'u Rwanda izahura na Uganda saa kumi n'imwe za Kampala bikaba bizaba ari saa kumi (16h00') za Kigali. Mu cyiciro cy'abagore nabo bazakina hagati yabo aho ku ikubitiro buri kipe izakina imikino itatu (3). Ikipe ya mbere niyo izahita ibona itike y'igikombe cya Afurika. Igikombe cya Afurika mu bagore (Women AFROBASKET 2019) kizabera muri Senegal kuva tariki 8-17 Kanama 2019.

Mu bagabo ikipe ya mbere izahita ibona itike yo kwitabira irushanwa rya AFROCAN 2019 rizakinwa kuva tariki 19-28 Nyakanga 2019 rikazabera i Bamako muri Mali. Irushanwa rizaba riri kuba ku nshuro ya mbere.

AFROBASKET irushanywa ry’akarere ka gatunu rizatangira ku wa Gatatu taliki ya 26 ryitabiriwe n’ibihugu 4 mu bagore ndetse na 5 mu bagabo risozwe taliki ya 1 Nyakanga 2019.

Mu bagore hitabiriye ibihugu nka:

1. UGANDA

2. KENYA

3. RWANDA

4. EGYPT

Mu bagabo harimo ibihugu nka:

1. TANZANIA

2. RWANDA

3. EGYPT

4. UGAMDA

5. KENYA

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND