Kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kamena mu gihugu cya Brazil kirimo kuberamo imikino ihuza ibihugu by’Amerika y’amajyepfo (Copa America) ikipe y’igihugu y’Argentine iyobowe na Messi itakaje umukino wayo wa mbere aho itsinzwe na Colombia ibitego 2-0.
Igikombe
cya Copa America cyatangiye taliki ya 15 Kamena, aho kuri iki cyumweru cyakomezaga
ikipe y’igihugu cya Argentine iyobowe na Messi itsinzwe umukino wayo wa mbere n’ikipe
y’igihugu cya Colombia 2-0 itahabwaga amahirwe. Ni umukino watangiye amakipe
yombi asatira ariko ntibyagira icyo bitanga aho igice cya mbere cyarangiye ari ubusa
ku busa.
Igice
cya kabiri cyatangiye Argentine isatira ariko biranga, ku munota wa 71 James Rodrigues
yahaye umupira Roger Martinez ahita atsinda igitego cya mbere cya Colombia. Ku munota
wa 79 umutoza wa Argentine Lionel Scaloni yakoze impinduka aho yakuyemo Sergio
Agüero yinjizamo Matías Suárez.
Ku munota
wa 81 umutoza wa Colombia Carlos Queiroz yakuyemo Radamel Falcao ashyiramo Duván
Zapata waje gutsinda igitego cya kabiri cya Colombia ku munota wa 86. Umukino waje
kurangira ikipe y’igihugu ya Colombia itsinze ikipe y’igihugu ya Argenyine 2-0.
umukino washyizeho igitutu kapiteni wa FC Barcelona akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu
y’Argentine.
Ni
umukino wabonetsemo amakarita y’umuhondo 7, 3 ku ikipe y’igihugu y’Argentine, 4 ku
ikipe y’igihugu ya Colombia. Ni umukino kandi wakiniwe hagati cyane aho
guherekanya umupira Argentine yasoje ifite 53% naho Colombia 47%. Ikipe y’Argentine
yateye amashoti 13 agana mu izamu naho Combia itera amashoti 8 agana mu izamu.
Undi
mukino uteganyijwe kuri iki cyumweru urahuza ikipe y’igihugu ya Paraguay na
Qatar.
Paul
Mugabe/ Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO