RFL
Kigali

Dj Lenzo yasohoye indirimbo “Akuka” yakoranye na Sintex yumvikanamo agace ka Phil Peter warapyemo –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2019 15:32
0


Muri iyi minsi aba Djs basa nabatangiye kwinjira mu muziki, aha benshi binjira mu muziki bahamya ko bagiye gutanga umutahe wabo mu iterambere rya muzika, kuri ubu umu Dj washyize hanze indirimbo ye nshya ni Dj Lenzo uyu akaba yashyize hanze indirimbo yise “Akuka” indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yayikoranye na Sintex.



Izina Dj Lenzo ryatangiye kwamamara cyane mu minsi ishize mu bitaramo binyuranye aho yagaragazaga ubufatanye n’aba Djs banyuranye bagenzi be nka Anita Pendo ndetse na Dj Phil Peter. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda yadutangarije ko nubusanzwe yari umuntu ukunda umuziki ku buryo hari nindirimbo yagiye akora nubwo zo zitigeze zisohoka.

Asubiza umunyamakuru wari umubajije impamvu yahisemo gukorana na Sintex nyamara hari abandi bahanzi barimo abafite amazina akomeye baziranye ariko batakoranye, uyu musore yagize ati” Njye nizera ko umuntu akura gahoro gahoro nibyo koko mfite abahanzi barimo nabakomeye tuziranye ariko nahisemo gukorana na Sintex kimwe nuko hari nabandi tuzagenda dukorana igihe cyazagera nabo muvuga b’ibyamamare tukaba twakorana icyingenzi ni uko tuzaba tuzamura uruganda rwacu rwa muzika.”

DJ Phil Peter

Dj Phil Peter na Dj Lenzo basanzwe bakorana bya hafi

Muri iyi ndirimbo kandi usibye Dj Lenzo na Sintex humvikanamo Phil Peter umunyamakuru umu MC akaba n’umu Dj ukomeye hano mu Rwanda, uyu muri iyi ndirimbo yumvikanamo agace katari gato arapa ibintu ubundi atari amenyereweho.

REBA HANO INDIRIMBO AKUKA YA DJ LENZO NA SINTEX

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND