RURA
Kigali

Bwa mbere Dj Toxxyk agiye ku mugabane w’i Burayi, yatumiwe mu gitaramo azacurangamo mu Bubiliigi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/06/2019 11:00
0


Dj Toxxyk ni umusore umaze kuba icyamamare mu kuvangavanga imiziki hano mu Rwanda. Uyu musore ubarizwa mu itsinda rya Dream Team Djs ahuriyemo n’abandi basore barimo Dj Miller na Dj Marnaud biyemeje kwihuriza hamwe, kugeza ubu yamaze gutumirwa ku mugabane w’Uburayi aho agiye gutaramira mu Bubiligi.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Dj Toxxyk yabwiye umunyamakuru ko ari byo koko yatumiwe mu gitaramo kizabera i Bruxelles aho azacurangira umuziki abazaba bitabiriye iki gitaramo. Dj Toxxyk byitezwe ko azataramira abatuye mu Bubiligi tariki 6 Nyakanga 2019 mu gitaramo azaba afatanyamo n’umunyarwandakazi w’icyamamare mu gucuranga umuziki ku mugabane w’Uburayi DJ Princess Flor.

DJ Toxxyk yatangaje ko kure yari yaracuranze ari muri Uganda n’i Goma ndetse ngo ni n'ubwa mbere agiye gukandagira ku mugabane w’Uburayi. Yavuze ko ari ibyishimo kuri we kuba yagize amahirwe yo gutumirwa ku mugabane w’Uburayi. bikaba bimwereka ko akazi akora usibye no mu Rwanda no ku mugabane w’Uburayi hari abantu bakazirikana.

Dj Toxxyk yerekeje ku mugabane w’Uburayi nyuma ya Dj Marnaud babana mu itsinda rimwe uherutse kuvayo aho yacuranze mu bitaramo binyuranye. Uyu musore w’imyaka 24 ubusanzwe yitwa Arnold Ishimwe. Ni umwe mu bakora umwuga wo kuvanga umuziki bagezweho mu Mujyi wa Kigali, abasohokera mu bitaramo bikomeye byitabirwa n’abahanzi baba baturutse hanze y’igihugu baramuzi cyane. Nyina ni Umunyarwandakazi, Se akaba Umushinwa.

Dj Toxxyk

Dj Toxxyk ni umwe mu bahanga bo kuvangavanga imiziki

Dj Toxxyk ni umwe mu bacuranze mu bitaramo bya ‘Silent Disco’ bimaze kuba inshuro zitari nkeya hano mu Rwanda. Yacuranze mu gitaramo cy’isabukuru y’umwaka umwe MTN itangije serivisi za Yolo cyabereye i Gisenyi mu mwaka ushize, icya ‘New Year Countdown’ cyitabiriwe na Sautisol na Yemi Alade n'ibindi bitaramo bikomeye byagiye bibera mu mujyi wa Kigali, ariko kandi yigeze no gutumirwa no mu cya Mr. Eazi na Diamond cyabereye mu Mujyi wa Goma.

Mbere yo kwinjira mu byo kuvanga umuziki yabanje kuba umubyinnyi mu bwana ariko ntibyamuhira nyuma aza kwinjira mu byo kuvanga umuziki kuko yawukundaga cyane. Nta shuri ryihariye yabyizemo usibye gukurikira uko abandi bakomeye ku isi babikora byatumye asobanukirwa neza uwo mwuga kuri ubu akaba ari umwe mu bakomeye.

Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yacurangaga muri Ogopogo Nightclub [Yahindutse Trattoria] ku Kimihurura ndetse acuranga no muri Chillax Lounge i Nyarutarama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND