RFL
Kigali

Taekwondo: Abakinnyi 80 b’abanyarwanda bazitabira imikino ya GMT 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/06/2019 9:41
0


Mu gihe amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda ahugiye muri gahunda yo gutegura imikino yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ishyirahamwe ry’umukino njya rugamba wa Taekwondo nabo niyo gahunda bateguye izabera mu Karere ka Rubavu.



Imikino yo kwibuka mu ishyirahamwe ry’umukino njya rugamba wa Taekwondo (RTF) izakinwa tariki ya 8 n’iya 9 Kamena 2019 mu karere ka Rubavu mu nyubako ya Vision Jeunesse Nouvelle hafi gato y’ikiyaga cya Kivu.

Tariki ya 8 Kamena 2019 hazaba hakinwa imikino y’amajonjora mu gihe ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019 hazakinwa imikino y’ibyiciro byisumbuye n’imikino ya nyuma.

Mu ishyirahamwe ry’umukino njya rugamba wa Taekwondo (RTF) bateganya ko u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi 80 bazaba bavuye mu makipe asanzwe ari abanyamuryango ba RTF uko ari 15 azakina iyi mikino.

Muri RFT kandi biteze ko hari abandi bakinnyi bazava hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Uganda.


Imikino yo kwibuka muri RTF izabera i Rubavu

Muri iyi mikino kandi hazahatana abahungu n’abakobwa ndetse n’abafite ubumuga bazabahatana mu cyiciro cya cya “Para-Taekwondo”.

Mu 2018, igikombe cyatwawe na Dream Taekwondo Club yo mu Gatenga (Kicukiro) , kuri ubu ikaba izaba ihatana isahaka kwisubiza icyubahiro.


Dream Taekwondo Club ikipe ikomeye mu Rwanda 

Urutonde rw'amakipe yo mu Rwanda azitabira GMT:

 1.Rwanda Police Taekwondo Club

2.Pera Taekwondo Club/Rusizi

3.Kivu Vision Taekwondo Club/Rubavu

4.Trinity Taekwondo Club/Musanze

5.Urban Taekwondo Club/Kigali

6.Dream Taekwondo Club/Kigali

7.Dream Fighters Taekwondo Club/Kigali

8.Kigali International Taekwondo Academy (KITA)

9.Kigali Olympic Taekwondo Academy (KOTA)

10.Kiziba Taekwondo Academy

11.IYF Taekwondo club

12.Special Line Up Taekwondo club

13.Kigali Justice Taekwondo club

14.Nyamata Taekwondo club

15.The Magnitude Taekwondo club

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND