RFL
Kigali

CANAL+ yakubise hasi ibiciro mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kuzirebera igikombe cya Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/05/2019 10:35
1


Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yahananuye ibiciro bya Dekoderi zayo mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kuzakurikirana imikino y’igikombe cya Afurika (CAN) kizabera mu Misiri kuva muri Kamena 2019 kugeza muri Nyakanga 2019 aho bazakurikira iyi mikino bazaba basesengurirwa n'abahanga mu bijyanye na ruhago.



Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2019. Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yavuze ko biteguye kugeza ku bakiriya babo amashusho meza cyane yo ku rwego rwa HD, cyane ko Canal+ ifite uburenganzira bwose bwo kwerekana iki igikombe kizahatanirwa n’amakipe y’ibihugu 24 kuva mu ntangiriro kugeza ubwo kizaba kibonye nyiracyo.

Ubusanzwe Dekoderi yari igeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw) gusa kugeza ubu yamaze gushyirwa ku mafaranga ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda 10,000Frw. Uretse abagura Dekoderi nshya, n’abafite izishaje bashaka kuguranisha bakabona iza HD, na bo bazajya bishyura 10,000Frw mu gihe nabo byari 15,000Frw. Iri gabanyuka rikaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019.

AlainAlain umukozi wa CANAL+ ubwo yaganiraga n'abanyamakuru,... 

Canal+ igabanyije ibiciro mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuzakurikirana imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizatangira guhera tariki 21 Kamena kugera 19 Nyakanga 2019, uruvangitirane rw’amabara y’amabendera y’ibihugu bitandukanye azaba yiganje muri Stade esheshatu zo mu mijyi ine yo mu gihugu cya Misiri, amakipe ahatanira igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru.

Guhera ku wa 27 Gicurasi 2019, Buri wa mbere w’icyumweru Canal+ yatangiye gucishaho ibiganiro bivuga ku makipe azitabira igikombe cya Afurika.aha inzobere muri ruhago bakaba basobanurira abakurikira Canal+ uko amakipe ahagaze mu rwego rwo kubinjiza mu gikombe cya Afurika bahagaze neza mu bumenyi bw’iki gikombe kigiye kubera mu Misiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rwamakwene Tito4 years ago
    kugabanya Igiciro Nibyiza rwose,arikose abounem yaburi kwezi Kwitagabanuka Nirabura 4000 cyangwa 5000





Inyarwanda BACKGROUND