Ni umukino wo kumunsi wa 29 wa shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Azam Premier League) aho AS Kigali yari yakiriye Police FC kuri Stade de Kigali umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya Police FC, isatira cyane aho ku munota wa 9 w’umukino Police FC yabonye Penaliti nyuma y'ikoso Hategikimana Bonheur, umuzamu wa AS Kigali yakoze, maze umukinnyi wa Police FC, Songa Isaie ahita ayitera neza Police FC ibona igitego cya mbere.
Songa Isaie yishimira igitego yari atsinze na Hakizimana Kevin
AS Kigali yahise isatira cyane maze ku munota wa 24 Rutahizamu wayo Kalanda Frank yishyura igitego bari batsinzwe. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.
Frank Kalanda watsinze ibitego bibiri
Igice cya kabiri cyagaragaye kwiharira umupira cyane kwa AS Kigali yashose umutambiko w’izamu incuro eshatu zose, ariko ku munota wa 78 Ndayishimiye Antoine Dominique wa Police FC yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Police FC.
Ndayishimiye Antoine Dominique watsinze igitego cya kabiri cya Police FC
Ku munota wa 87 Frank Kalanda yongeye gutsinda igitego cya kabiri cya AS Kigali, umukino urangira amakipe yombi anganyije Ibitego 2-2.
AMAFOTO
Ikipe ya Police FC
Ikipe ya AS Kigali
Abafana ba Police FC
Abafana ba AS Kigali
Paul Mugabe/ Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO