RFL
Kigali

AS Kigali yanganyije na Police FC 2-2 AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/05/2019 20:37
0


Ni umukino wo kumunsi wa 29 wa shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Azam Premier League) aho AS Kigali yari yakiriye Police FC kuri Stade de Kigali umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.



Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya Police FC, isatira cyane aho ku munota wa 9 w’umukino Police FC yabonye Penaliti nyuma y'ikoso Hategikimana Bonheur, umuzamu wa AS Kigali yakoze, maze umukinnyi wa Police FC, Songa Isaie ahita ayitera neza Police FC ibona igitego cya mbere.

Songa Isaie yishimira igitego yari atsinze na Hakizimana Kevin

AS Kigali yahise isatira cyane maze ku munota wa 24 Rutahizamu wayo Kalanda Frank yishyura igitego bari batsinzwe. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Frank Kalanda watsinze ibitego bibiri

Igice cya kabiri cyagaragaye kwiharira umupira cyane kwa AS Kigali yashose umutambiko w’izamu incuro eshatu zose, ariko ku munota wa 78 Ndayishimiye Antoine Dominique wa Police FC yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Police FC.

Ndayishimiye Antoine Dominique watsinze igitego cya kabiri cya Police FC

Ku munota wa 87 Frank Kalanda yongeye gutsinda igitego cya kabiri cya AS Kigali, umukino urangira amakipe yombi anganyije Ibitego 2-2.


AMAFOTO

Ikipe ya Police FC

Ikipe ya AS Kigali

Abafana ba Police FC

Abafana ba AS Kigali







Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND