Tariki 5 Gicurasi 2019 ni bwo Prophet Sultan yavuye mu Rwanda yerekeza muri Amerika mu biterane by'ubuhanuzi yakoreye muri Leta zitandukanye za USA. Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ni bwo yagarutse mu Rwanda yakiranwa urugwiro n'abayoboke b'itorero ayobora.
Prophet Eric Sultan ubwo yari ageze i Kanombe ku kibuga cy'indege, yahasanze abantu benshi baje kumwakira barimo; umubyeyi we (nyina), mushiki we, umwana we ndetse na Billy Jakes uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Prophet Sultan yavuze ko abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze Gospel cyane cyane abanyarwanda babayo. Yatangaje ko yari akumbuye cyane abakristo b'itorero rye rya Zeal of the Gospel church.
Prophet Eric Sultan aganira na Inyarwanda.com yagize ati "Bisa n'imiryango myinshi Imana yafunguye. Njye nashakaga kujyayo gusa ntagiye kubwiriza. Nahise mbona Invitation nyinshi cyane nkiri no mu ndege, bashaka ko njya mu nsengero zabo. Abayehova ntabwo ari ibizira. Abantu benshi baratuzi cyane kandi itorero ryacu rirubashywe kandi rirakunzwe. Hariyo abantu benshi banyuze muri Zeal barenga 300 bayinyuzemo kandi bayivuganira, bayivuga neza. Harimo abazaga aho najyaga, hari umurimo munini twakoze muri Amerika kandi benshi bari muri Canada n'ahandi."
Prophet Sultan asuhuza umwana we wamusanganiye i Kanombe
Prophet Sultan yakomeje avuga ko mu rugendo rw'ubuhanuzi (Prophetic Tour) avuyemo muri Amerika rwabereye benshi umugisha ndetse ngo na we yungutse byinshi. Yavuze ko hari abatari bacye asize baramaze kubona ubuhanuzi yabahanuriye. Yavuze ko muri iri vugabutumwa avuyemo muri Amerika aho yamaze ibyumweru bitatu, yigishije abanyamerika n'abandi bahatuye abasobanurira byinshi ku 'Ubuntu bw'Imana'. Icyo yigiyeyo ngo ni uko yasobanukiwe neza ko iyo uri hanze y'igihugu cyawe, Imana igukoresha cyane. Yasabye abanyarwanda guha agaciro k'Ubuntu bw'Imana babonera muri Yesu Kristo.
Prophet Sultan ubwo yari ageze i Kanombe
Bavuye i Kanombe bajya kwakira Prophet Sultan bashima Imana yabanye nawe muri Amerika
REBA HANO UBWO PROPHET SULTAN YARI AGEZE MU RWANDA AVUYE MURI AMERIKA
TANGA IGITECYEREZO