RFL
Kigali

Umuhanzikazi Favor na Producer Tyboo bibarutse imfura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2019 16:01
0


Umuhanzikazi Uwikuzo Genevieve uzwi cyane nka Favor n'umugabo we Ishimwe Thychique uzwi cyane nka Tyboo usanzwe ari umu producer bibarutse imfura yabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019.



Uwikuzo Genevieve ari we Favour ni umukobwa wafashije benshi mu bahanzi bakomeye bamaze iminsi baza kuririmba mu Rwanda. Bamwe mu bahanzi Favor yafashije ku rubyiniro harimo The Ben, Meddy, Mani Martin n'abandi benshi bagiye bitabaza abanyeshuri biga muzika mu ishuri rya Nyundo kugira ngo babafashe ku rubyiniro cyane ko uyu mukobwa ari umwe mu bahanga iri shuri rifite. Hejuru y'ibyo Favor ni n'umuhanzikazi ku giti cye aho azwi cyane mu ndirimbo 'Inzira zawe' ndetse yanakoranye na Diplomate indirimbo yitwa 'Indebakure'

Kuri ubu rero Favor n'umugabo we Tyboo bari mu byishimo byo kwibaruka imfura y'umuhungu. Ni nyuma y'amezi 11 bambikanye impeta y'urudashira dore ko barushinze muri Kamena 2018.Ishimwe Tyshique (Tyboo) umugabo wa Favor yabwiye inyarwanda.com ko bibarukiye i Rubavu kuri Ndengera Clinic kuri uyu wa Gatanu Saa Yine za mu gitondo. Imfura yabo bayise 'Ishimwe Rwaramba Arlo'. Tyboo yavuze ko umubyeyi n'umwana bameze neza. Ati "Bose bameze neza nta kibazo".


Imfura ya Favor na Tyboo

Ubwo Favor yari akuriwe

Ubwo bari biteguye kwibaruka imfura yabo



Favor na Tyboo ku munsi w'ubukwe bwabo mu muhango wo gusaba no gukwa

REBA HANO 'INZIRA ZAWE' INDIRIMBO YA FAVOR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND