Imirimo yo kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku ibihumbi 10 igeze kure. Iyi nyubako iri kubakwa iruhande rwa Stade Amahoro i Remera. Iyi nyubako ibura gato ngo yuzure imeze kimwe neza cyane nka Dakar Arena yo mu gihugu cya Senegal.
Kigali Arena izajya yakira ibitaramo bikomeye, inama mpuzamahanga ndetse n’amarushanwa y’imikino y’intoki nka Basketball, Volleyball na Tennis. Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi nyubako izarangira muri Kamena uyu mwaka.
Ugeze ahari kubera iyi mirimo, ubona ko iyi nzu y’imikino yamaze kuzamurwa, aho nta gihindutse mu minsi ya vuba izaba yamaze kurangira, igatangira kwakira amarushanwa atandukanye u Rwanda rufite mu mikino y’amaboko.
Basketball ni umwe mu mikino izajya ikinirwa kuri iki kibuga. Uretse imikino imwe ya shampiyona ikomeye, aho usanga ubwinshi bw’abafana butuma Petit Stade iba nto bamwe bakabura aho bicara, u Rwanda ruri kwitegura kwakira amarushanwa atandukanye muri uyu mukino arimo AfroBasket 2019 mu bangavu batarengeje imyaka 16 ndetse n’imikino ya NBA Africa League izaba mu mwaka utaha.
Kugeza ubu muri Afurika, habarurwa inzu z’imikino n’imyidagaduro icyenda zifite nibura ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 aho iya mbere ari The Covered Hall y’i Cairo mu Misiri yakira abantu 20,000 mu gihe iya mbere ku Isi ari Philippine Arena iri muri Philippines ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 55,000. Iyubatse kimwe na Kigali Arena ari yo bita Dakar Arena yo muri Senegal yakira abantu 15,000.
Igishushanyo mbonera cya Kigali Arena
Kigali Arena mu nzira zo kuzura,...izatwara arenga biliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda
Kigali Arena isigaje imirimo itari myinshi
Kigali Arena iri kubakwa i Kigali isa neza na Dakar Arena iherutse gutahwa muri Senegal
Abanyacyubahiro banyuranye muri Senegal batashye Dakar Arena
TANGA IGITECYEREZO