RFL
Kigali

Imbwa yarokoye uruhinja rwahambwe ari ruzima mu gihugu cya Thailand

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/05/2019 13:57
1


Muri Thailand, imbwa yarokoye uruhinja rwari rwahambwe ari ruzima, ruhambwa na nyina bivugwa ko yari akiri muto.



Ni umwana w’umuhungu wavutse ku mubyeyi w’imyaka 15 y’amavuko, bivugwa ko yahisemo kumuhamba ari muzima kuko atifuzaga ko ababyeyi be bamenya ko yabyaye. Iyo mbwa, Ping Pong, yakomeje guhunahuna mu murima w’ahitwa Ban Nong Kham isa n’iyerekana ko hari ikintu iri kubona, nyuma rero nyirayo ni bwo yaje kuyegera abona akaguru k’umwana mu butaka.

Nyuma yo kubona urwo ruhinja, bamwe mu batuye muri ako gace barujyanye kwa muganga, abaganga bemeza ko nta kibazo rufite. Usa Nisaikha, nyir’iyo mbwa avuga ko ubusanzwe yari ifite ikibazo kuko yagonzwe n’imodoka ikavunika akaguru ariko ahitamo kuyigumana akayirwaza kuko ubuzanzwe ari nziza bitewe n’uko imufasha kuragira inka ze ndetse n’abaturanyi be bakaba bayikunda kuko nta kibazo iteye.

Nyuma yo kugezwa kwa muganga rero nyina w’urwo ruhinja yaje kumenyekana ajyanwa mu kigo gishinzwe gukurikirana iby’imitekerereze ya muntu muri iki gihugu ndetse avuga ko ababajwe n’ibyo yakoze. Ababyeyi b’umwana wabyaye biyemeje guhita barera urwo ruhinja bakarurerana na nyina kuko n’ubundi akiri muto na we agikeneye kurerwa.

Src: The independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanwel4 years ago
    Bira babaje cyane pe???





Inyarwanda BACKGROUND