RFL
Kigali

Mbanda Samuel uyobora Dove Hotel ya ADEPR yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa yakira ruswa y'ibihumbi 500

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/05/2019 20:31
0


Mbanda Samuel umuyobozi mukuru wa Dove Hotel ya ADEPR iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi na RIB nyuma yo gufatwa yakira ruswa y’ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda (500,000Frw).



Mbanda Samuel yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste yabwiye IGIHE ko Mbanda Samuel yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Nyarugenge. Yagize ati “Arafunzwe, yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw.”

Dove Hotel ni Hoteli y’itorero ADEPR riyoborwa na Rev Karuranga Ephrem. Iyi Hoteli yubatswe ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bavanywe ku buyobozi bwa ADEPR nyuma yo gushinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR. Ni Hotel yubatswe n'amafaranga asaga miliyari eshanu z'amanyarwanda, amenshi muri yo akaba yaravuye mu bakristo ba ADEPR. Mbanda Samuel yahawe akazi ko kuyobora Dove Hotel avuye mu mushinga wa Compassion ya Kabarondo. 

Nk'uko bikubiye mu itegeko rihana ruswa, Mbanda Samuel aramutse ahamwe n’iki cyaha akurikiranyweho yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye. 


Umuyobozi wa Dove Hotel yatawe muri yombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND