Kigali

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo nshya 'Nzaririmba' anaca amarenga y'igitaramo yifuza gukora uyu mwaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2019 9:30
3


Israel Mbonyi uherutse kwegukana igikombe cya Salax Award nk'umuhanzi wahize abandi bose bakora umuziki wa Gospel mu gihe cy'imyaka itatu ishize, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nzaririmba' iri kuri album ye nshya ya 3.



Iyi ndirimbo nshya 'Nzaririmba' ya Israel Mbonyi yatunganyijwe n'aba 'Producers' babiri ari bo; Bruce na Mastola. Israel Mbonyi yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya iri kuri album ya 3 'Mbwira' azamurika umwaka utaha wa 2020. Israel Mbonyi yaciye amarenga ko uyu mwaka wa 2019 ashobora gukora igitaramo. Aganira na Inyarwanda.com Israel Mbonyi yagize ati "Album yose izasohoka muri 2020 ariko uyu mwaka tuzataramana Imana nibikunda"

Iyi ndirimbo nshya ya Israel Mbonyi ije isanga 'Nkwiye kurara iwawe' yageze hanze mu ntangiriro za 2019 ikishimirwa cyane n'abakunda indirimbo ze kimwe n'abandi bakunda umuziki wa Gospel muri rusange. Israel Mbonyi akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zomoye imitima ya benshi zirimo; Ibihe, Indahiro Ft Aime Uwimana, Intashyo, Hari ubuzima, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira n'izindi. 

KANDA HANO WUMVE 'NZARIRIMBA' YA ISRAEL MBONYI


Israel Mbonyi ari mu bahanzi nyarwanda bubashywe mu muziki wa Gospel 

DORE AMAGAMBO AGIZE INDIRIMBO NSHYA 'NZARIRIMBA' YA ISRAEL MBONYI

Nshima ko imiruho yanjye yose yanyegereje umusaraba, muri byose amahoro yangabiye, anyungura ibyiringiro, umurava no kumbabarira , isezerano dufitanye, binsunika ahera ku birenge bye. Nzaririmbisha impundu nyinshi , agakiza ke kankuye ahabi, uko ndushaho ku mwegera, amaso yanjye arahumuka, anzirikira kubirenge byiwe, aho numva amagambo ankomeza, umutima wanjye uramukunda.

Ngaho ririmba, yewe mutima wanjye, utere hejuru kuko uri umunyamahirwe kandi wakunzwe n’umutware uruta abandi bagabo kandi ntabwo uzapfa, itabaza ryawe ni rihore ryaka cyane kandi uririmbe yewe shyanga ryera kuko wavuyemo abami n’abatambyi ukagera ahera nta yindi ncungu keretse umwana w’isumba byose wakoze indahiro nziza.

Israel Mbonyi ubwo yashyikirizwaga na Alex Muyoboke igikombe cya Salax Award

KANDA HANO WUMVE 'NZARIRIMBA' YA ISRAEL MBONYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ERIC5 years ago
    IGITEKEREZO CYANJYE NI UGUSHIMIRA UY'UMUGABO UKOMEJE GUKORA KUMITIMA YABENSHI KANDI NAMWIFURIZA ISHYA NIHIRWE
  • MUHIRWA5 years ago
    INDIRIMBO YAMBONYI YITWA KARAME NDAYISHAKA VIDEO
  • Japhet muswat6 months ago
    Ibitecyerezo byanjye nugushima indirimbo ze iyondazunvise ziranduhura umutima nkarema nizituze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND