Umuririmbyi w’ikirangirire muri Afurika Papa Wemba yapfuye amarabira mu gitondo cyo kuwa 24 Mata 2016 nyuma yo kugwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Ibi bivuze ko imyaka itatu yirenze uyu mugabo wakunzwe n'abatari bake avuye ku Isi y’abazima. Abakunzi ba muzika bahamya ko umuhanzi atajya apfa.
Papa Wemba yari umuhanzi w’igihangange mu batumiwe mu Iserukiramuco Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo (FEMUA) ryanatumiwemo umuhanzi nyarwanda Yvan Buravan muri uyu mwaka. Yageze ku rubyiniro saa kumi n’imwe n’iminota 10 mu rukerera, aririmba nyuma y’abahanzi barimo umuraperi Kery James na Charlotte Dipanda wo muri Cameroun. Yapfuye yitegura kuririmba indirimbo ya kane.
Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba [Papa Wemba], yavutse kuwa 14 Kamena 1949 i Lubefu muri Congo Mbiligi[ Congo belge]. Yapfuye kuwa 24 Mata 2016 aguye mu gitaramo, bikekwa ko yazize umunaniro ukabije. Abakunzi be bamuzi ku tuzina nka Mwalimu, M’zée, Jules Presley, Chef Coutumier, Bakala dia kuba, Fula Ngenge, Kolo Histoire, Kuru Yaka, Vieux Bokul, Grand Maya, Ekumani, Elombe, Formateur des idoles, Notre Père n’andi menshi.
Papa Wemba umwe mubari bakunzwe bikomeye mu muziki wa RDC
Papa Wemba yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rumba muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo zakanyujijeho nka "Yo lele", "Wake Up", "Ye te oh", “Maria Valencia”, “Wake up ft. Koffi Olomide”, “Cavalier Solitaire ft. JB Mpiana”, “Show me the way” n’izindi zitabarika.
Papa Wemba yavutse kuwa 14 Kamena 1949 i Lubefu muri RDC, yari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa “La vie est belle” yakozwe na Ngangura Dieudonné Mweze afatanyije na Benoît Lamy.
Ni we washinze itsinda rya Viva la Musica yari ahuriyemo na Koffi Olomidé, King Kester Emeneya. Yari amaze imyaka irenga gato 50 aririmba ndetse yafatwaga nk’umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Congo wanafashije benshi kumenyakana.
Yaririmbaga mu njyana zirimo Rumba, soukous, rock, ndombolo, world music n’izindi gusa ‘Rumba’ niyo karango k’umuziki wa Papa Wemba. Yatangiye umuziki akiri muto ubwo bari batuye mu Mujyi wa Léopoldville, yari impano yakomoye kuri nyina waririmbaga indirimbo zifashishwa mu mihango yo gushyingura. Se wa Papa Wemba yari umuhigi waje kuba umusirikare arwanira u Bubiligi mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Nyina wa Papa Wemba yaririmbaga iz’abapfuye
Se wa Papa Wemba ntiyifuzaga ko umuhungu we yaririmba nyamara nyina we yaramushyigikiraga bikomeye. Yifuzaga ko umwana we yazaba umunyamakuru cyangwa avoka wunganira abantu mu mategeko.
Mu 1960, Papa Wemba yigaga muri l’École Pigier i Kinshasa ari nabwo yinjiye bwa mbere muri korali , gusa no ku ishuri yafatanyaga na benshi be kuririmba indirimbo z’abana. Ababyeyi be bamaze gupfa yatuye mu gace kitwa Matonge [gafatwa nk’igicumbi cy’umuziki wa Congo] atangira kuririmba abikora nk’umwuga anafata izina ry’ubuhanzi rya Jules Presley.
Mu 1969, Papa Wemba yashinze itsinda rya Zaïko Langa Langa afatanyije na Jossart N’yoka Longo, Evoloko, Pépé Felly na Andy Bimi Ombalé. Yaje kurivamo mu 1974, ashinga iryitwa Isifi Lokolé, naryo yaje kurihagarika akora irindi rya Yoka lokole. Mu 1977 Papa Wemba yashinzeViva La Musica ari nabwo yatangiye kwigaragaza nk’umuhanzi w’igihangange.
Papa Wemba ntazibagirana kubera imyambarire
Nyuma y’imyaka 10 yatangije SAPE [Société des Ambianceurs et des Personnes Elégantes] mu myambarire yamurangaga n’abahanzi yafatanyaga na bo. Ni uburyo bwo kurimba bwadutse muri Congo-Brazzaville nyuma y’ubwigenge, bwaje gusakara no mu rubyiruko rwa Congo-Kinshasa.
Aba-sapeurs barangwaga n’imyambarire idasanzwe kandi y’igiciro gikomeye ndetse imyambarire iza mu by’ibanze biranga ubuzima bwabo n’imibereho yabo. Ubusanzwe "Les Sapeurs" biganje muri Congo Brazzaville ari naho babanje kugaragara ahagana mu 1920, ariko n’i Kinshasa barahari batari bake aho usanga umuntu yambaye imyenda kuva hasi kugera hejuru yabarirwa mu ma-euros hagati ya 1500 na 5000.
Muri RDC [icyitwa Zaïre] ni we ufatwa nk’uwa mbere wacengeje iyi myambarire mu rubyiruko ahagana mu 1970 ari nabwo aba-sapeurs batangiye gusakara henshi. Papa Wemba bamwitaga "Le Prince de la Sape"[Igikomangoma cya SAPE] muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu 1979, umuhanzi Papa Wemba yakoze indirimbo yitwa ‘Matebo’ yavugaga ku bantu bafite imyemerere yo gushyira imbere kurimba kandi bihenze[Les Sapeurs], muri iyo myaka nibwo byafashe intera indende muri RDC bifatwa nk’umuco kugeza ubu.
Yabaye umuhanzi wa kabiri [nyuma ya Tabu Ley Rochereau] wasinyanye amasezerano na Label ikomeye ku Isi ya Real World ya Peter Gabriel . Iyi Label niyo yamufashije gukora album zakunzwe zirimo “Le Voyageur (1992), Emotion (1995), Molokaï (1998).
Mu 1986, yagiye kuba mu Bufaransa ari nabwo yinjiye mu byo gukina filime ahereye ku yitwa “La vie est belle” yatumye amenyekana bikomeye. Mu 1999, indirimbo ebyiri za Papa Wemba iyitwa “Maria Valencia”[yanacuranzwe bikomeye kuri Televiziyo y’u Rwanda] n’indi yitwa “Le Voyageur” zatoranyijwe n’Umutaliyani witwa Bernardo Bertolucci azikoresha muri filime ye Paradiso e inferno.
Papa Wemba yigeze gufungwa
Mu 2003 yatawe muri yombi i Paris mu Bufaransa akekwaho gucuruza abantu hagati y’u Bubiligi, Congo n’u Bufaransa abinyujije mu bitaramo yagiye akora. Yafunzwe amezi atatu n’igice nyuma akatirwa igifungo cy’amezi 15 asubitse.
Icyo gihe afungwa byaturutse ku bantu 15 b’Abakongomani bagaragaye mu Mujyi wa Zaventem bari bazanywe na Papa Wemba avuga ko nabo ari abahanzi n’abaririmbyi bamufasha muri muzika ye, ariko ngo abakoze iperereza kuri iki kibazo baje gusanga bose nta n’umwe ufite igikoresho cya muzika, nta n’umwe uzi indirimbo ya Papa Wemba.
Mu iburanishwa ry’uru rubanza Papa Wemba yaje kwemera ko yishyuye amayero 3,500, kugira ngo abone impapuro z’inzira z’abo bose.
Muri 2012, urukiko rwo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Papa Wemba igifungo cy’amezi 15 gisubitswe azira ubucuruzi bw’abantu n’ihazabu y’ibihumbi 22 by’amayero, kimwe cya kabiri cyayo nacyo gisubitswe.
Uyu mugabo yitabye Imana aguye ku rubyiniro,...
Papa Wemba muri Sinema
Yamamaye cyane mu 1987 ubwo yakinaga muri filime yitwa “La vie est belle”. Yayobowe na Ngangura Dieudonné Mweze afatanyije na Benoît Lamy. Yanakoze indirimbo y’umwimerere yakoreshejwe muri iyi filime.
Mu 1997 yakinnye mu yindi filime yitwa “Combat de fauves”, iyi yayobowe na Benoît Lamy. Mu bandi bayikinnyemo harimo uwitwa Ute Lemper na Richard Bohringer. Filime aheruka gukinamo yitwa “Kinshasa Kids”, hari mu mwaka wa 2012 yari iya Marc-Henri Wajnberg.
Mbere yuko yitaba Imana Papa Wemba ngo yari yatangarije umunyamakuru wa RFI witwa Claudy Siar ko yifuza kuzapfira ku rubyiniro nka Molière. Isengesho rye Imana yararyumvise apfira imbere y’abafana mu Mujyi wa Abidjan.
Yapfuye nyuma y’igihe gito akoze ubukwe
Tariki ya 9 Kanama 2014 nibwo Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba [Papa Wemba] yasezeraniye kuzabana akaramata na Amazone nyuma y’imyaka 44 yari ishize babana.
Papa Wemba n’umugore we basezeraniye muri Kiliziya ya Saint-Joseph de Matongé mu Mujyi wa Kinshassa , kwiyakira bibera muri Madiakoko i Matongé mu muhango wamaze iminsi itatu.
Ubukwe bw’uyu muhanzi w’icyamamare bwatashywe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Augustin Matata Ponyo Mapon uri mu bashegeshwe n’urupfu rwe.
UMVA HANO INDIRIMBO ‘CHACUN POUR SOI’ PAPA WEMBA YAPFUYE AMAZE GUKORANA NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO