Mu gihe kugirana imibonano mpuzabitsina ku bwumvikane hagati y’abantu babiri bagejeje ku myaka y’ubukure bidahanwa n’amategeko muri byinshi mu bihugu byo ku isi, mu Buhinde siko bimeze mu gihe umusore yaba yarasezeranije umukobwa ko bazabana hanyuma akaza kumwisubiranaho. Iyo bigenze bityo bifatwa nk’icyaha cyo gufata ku ngufu (rape).
Mu rubanza rwabereye mu buhinde, hibajijwe ikibazo kivuga
ngo ‘ese mu gihe umugabo yisubiyeho ku mwanzuro wo gushyingiranwa n’umukobwa,
kuba yaba yararyamanye nawe byaba ari ukumuhohotera?’ hanyuma ubucamanza
busubiza ‘yego’. Ni mu rubanza rwabereye muri leta ya Chhattisgarh mu
buhinde aho umuganga yakatiwe imyaka 7 y’igifungo azira kuba yarasezeranyije
umukobwa ko bazabana hanyuma bikarangira yishakiye undi.
Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bigikomeye ku muco
w’ubusugi ku buryo umukobwa wabutakaje agorwa no kubona umugabo. Muri uru
rubanza, ubushinjacyaha bwagaragazaga ko n’ubwo uyu musore n’umukobwa
baryamanye babyumvikanye, ngo umukobwa yabyemeye kuko yari yarijrjwe ko
bizarangira bashakanye, bikaba bivuze ko kuba uwo musore atarubahirije
amasezerano ari nko kumufata ku ngufu akoresheje ubushukanyi. Mbere yari
yakatiwe gufungwa imyaka 10 ariko ubu yayigabanyirijwe igirwa 7.
Abacamanza bagaragaje ko uyu musore yari abizi
neza ko atazigera ashyingiranwa n’umukobwa ariko abirengaho arabimwizeza ngo
bakunde baryamane, bikaba bivuze ko umukobwa atabyemeye ku bushake. Iki kirego
ariko si gishya mu nkiko zo mu Buhinde, kuko ibirego by’abasore basezeranya
abakobwa ko bazashakana bagamije kubasambanya
byari 10,068 muri 2016.
Icyitonderwa!
Urukiko rwemera ko mu gihe umusore koko
yagaragaje ko yifuzaga gushakana n’umukobwa ariko akaza kubona impamvu
zumvikana zituma yisubiraho, bidafatwa nko gufata ku ngufu. Urukiko ruhana
umuntu nk’uwafashe ku ngufu mu gihe bigaragaye ko no kuva mu ntangiriro yari
abizi neza ko atagamije kuzashakana n’umukobwa.
Mu gihe umukobwa yize kaminuza, ntiyemerewe
gutanga ibirego by’uko yafashwe ku ngufu mu gihe umusore yamwanze kabone n’ubwo
yaba yari yaramusezeranije ko bazabana. Iri tegeko n’ubwo rirengera benshi mu
bakobwa bo mu bice byo mu cyaro bahemukirwa n’abasore bababeshya bakaba
banabatera inda, bamwe bavuga ko hari abakobwa bo mu buhinde barikoresha
bagamije kwihorera mu gihe abasore babanze.
TANGA IGITECYEREZO