Yvan Buravan umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda, akaba ari nawe wegukanye igihembo cya Prix Decouvertes RFI mu mwaka wa 2018, yakoreye igitaramo gikomeye mu Bufaransa anashyikirizwa igihembo cya Prix Decouvertes yatsindiye.
Yvan Buravan yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes nyuma yo guhigika abandi bahanzi banyuranye bo ku mugabane wa Afurika. Uyu muhanzi agitsindira iki gihembo yegukanye amashimwe atandukanye nk'uko bigenwa na radiyo y'Abafaransa RFI itegura iri rushanwa.
Yvan Buravan yashyikirijwe igihembo cya Prix Decouvertes aherutse kwegukana
Umuhanzi wegukanye iki gihembo ubusanzwe agenerwa ibihumbi 10 by'amayero bivuze arengaho gato miliyoni icumi z'amanyarwanda. Nyuma y'aya mafaranga umuhanzi wegukanye igihembo cya Prix Decouvertes agenerwa ibihembo birimo gutegurirwa ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika (Ibi uko ari 12 yamaze kubikora mu minsi ishize) akanakora igitaramo mu mujyi wa Paris aho ashyikiririzwa igihembo nyamukuru.
Yvan Buravan mu gitaramo yakoreye mu Bufaransa
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2019 ni bwo Yvan Buravan yataramiye i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa akaba ari igitaramo cyanyuraga mu buryo bwa LIVE ku rukuta rwa Facebook ya Prix Decouvertes ndetse no kuri Youtube. Muri iki gitaramo ni.naho Yvan Buravan yashyikirijwe igihembo cya Prix Decouvertes 2018 aherutse kwegukana, akaba ari igihembo gitangwa na RFI.
REBA HANO IGITARAMO CYA YVAN BURAVAN MU BUFARANSA
TANGA IGITECYEREZO