RFL
Kigali

Diddy D’Or umukunzi wa Kimenyi Yves yasubije abavuga ko ari we wakwirakwije amashusho y’uyu mukinnyi yambaye ubusa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/04/2019 17:22
6


Diane cyangwa Diddy D’Or nk'uko yamamaye ku mbuga nkoranyambaga ni we mukobwa wakundanaga na Kimenyi Yves umuzamu mu ikipe ya APR FC ndetse akaba n’umuzamu mu ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu musore kuri ubu inkuru imuvugwaho ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yambaye ubusa.



Amakuru Inyarwanda ikura ahantu hizewe ahamya ko amashusho y'uyu mukinnyi yakwirakwijwe n’umuntu wibye telefone y’uyu mukinnyi mu mpera z’icyumweru gishize icyakora nyuma ibyo kuyakwirakwiza bikaza kugerekwa ku mukobwa bakundanaga ari we Diddy D’Or. Uyu mukobwa yahise yamagana aya makuru ndetse atangaza ko abari kuyakwirakwiza ari ibihuha bari gukwirakwiza bidafite aho bishingiye.

Diddy

Diddy D'Or yamaganye amakuru y'abamushinja gushyira hanze amashusho ya Kimenyi Yves

Uyu mukobwa yatangaje ko mu by’ukuri we atigeze atandukana na Kimenyi Yves nk'uko abakwirakwiza aya makuru bakunze kubigarukaho. Aha akaba yagize ati” Muraho, mfashe uyu mwanya ngo nsobanure ibyo abantu bari kumvugaho ngo ni njye wasakaje amashusho ya Kimenyi Yves, si byo ni ikinyoma cyambaye ubusa, ni ugushaka kumparabika. Benshi muri mwe uko mwabibonye ni ko nabibonye. Urujijo bamwe bafite ni rwo nanjye mfite kandi uko nteye ntabwo nagira umutima nk'uwo muri kunyambika. Abari kubivuga bashingira ko ngo twari twaratandukanye nyamara si byo pe kuko sinari natandukanye nawe. Abakomeje kumbeshyera murekere aho… Nta kindi nshaka kongeraho. Murakoze Imana ibarinde,…”

Diddy

Diddy D'or amaze igihe mu rukundo na Kimenyi Yves

Hari andi makuru ahamya ko Diddy D’Or na Kimenyi Yves bagikundana, ndetse ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 bari basohokanye muri kamwe mu bubari bwo mu mujyi wa Kigali ndetse aba ngo nta kibazo na kimwe mu rukundo bari bafitanye. Nk'uko umwe mu bakinnyi ba APR FC yabihamirije Inyarwanda.com ngo Kimenyi Yves yibwe telefone mu mpera z’iki cyumweru turangije. Ikindi ngo ni telefone itabagamo umubare w’ibanga ku buryo byoroheye uwayibye kujya mu mashusho akaba yasangamo amwe muri ayangaya yashyizwe hanze. Kugeza ubu nyiri ubwite ntabwo aragira icyo atangaza kuri iki kibazo ndetse twanageregeje kumushaka kuri telefone ye igendanwa birangira tutamubonye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngabo Augustin5 years ago
    Danny vumbi ni umuntu w,umugabo nka mwene aba nibo bakenewe muri société
  • Kayibanda5 years ago
    Ariko se ayo. Mafoto ko ntanayo twabonye,umuhungu yambara ubusa ate,kereka niba. Nta na mucikopa yari yambaye,kuko abakobwa nibo tumenyereye kuvuga ko bambara ubusa iyo batikwije,gusa biba byaranabaye nibisanzwe abafite ubwenge buke nabayakwirakwiza kuko umubiri ninkundi,ibyo wabona kumugabo umwe nibyo wasanga kuwundi,tujye tureka kugira ibintu birebire bidufatira igihe
  • Urukundo nindwara umutima kandi itavukwe yakwica nkizndi zose'5 years ago
    Mukiza innocent
  • N.E5 years ago
    Abatagira icyo batekereza maze iminsi mbabona henshi KBS, ubwo c ni iki gitangaje, baba c mubabonye ayo mafoto hari ikintu baba babinye bwambere mumaso yabo? Singaye kimenyi kuko twese twambaye umubiri ntanumwe bitabaho, sinabona ariwe biherukiyeho, nibyavuzwe kuri wamuyobizi wakundwaga nurubyiruko byaribagiranye kandi aracyakunzwe, ubwo rero mfashe uyumwanya ngo ngaye cyane wowe wataye igihe cyawe ukwirakwiza ibidafite icyo byungura abantu. Nubwo ntabishobira ariko ndabigerageje "ngusibye mumubare w'abanyarwanda"
  • Bahati chance5 years ago
    Pls nge ndumva bagakwiye gufasha k imenyi gushaka uwamuhemukiye akamwiba bakareka kumwishima hejuru
  • Nitw byiringiro Jacky 5 years ago
    Uyumukobwa baramubeshyer ntiyabikor





Inyarwanda BACKGROUND