RFL
Kigali

Amavubi yageze muri Cote d’Ivoire

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2019 20:22
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi yageze muri Cote d’Ivoire aho yagiye mu rugendo rwo kuzacakirana n’ikipe y’iki gihugu muri gahunda y’imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.



Abakinnyi 23 bari kumwe n’abatoza babo ndetse n’abaherekeje iyi kipe, bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kane saa saba z’ijoro (01:00’) bajyanye na Ethiopian Airlines yabanje kubanyuza i Addis Ababa mbere yo kujya muri Maroc aho bahagurutse bagana i Abidjan muri Cote d’Ivoire ahazabera umukino kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019. Ikipe y’u Rwanda yageze muri Cote d’Ivoire saa kumi n’igice zo mu Rwanda (16h30’) bikaba byari saa munani n’igice ku masaha y’i Abidjan (14h30’).

Iradukunda Jean Bertrand urugero rwiza rw'umukinnyi wakoresheje imbaraga kugira ngo agaruke mu ikipe y'igihugu ubu ari i Abidjan

Amakuru ahari ni uko ikipe yose muri rusange imeze neza ndetse n’urugendo rukaba rwagenze neza abakinnyi bakaba bari kuruhuka kugira ngo kuri uyu wa Gatanu bazakore imyitozo ya nyuma izabafasha no guhita babona uko binjira mu nama ya tekinike igena abakinnyi bazabanza mu kibuga.

Mu itsinda rya munani (H) u Rwanda rurimo, ruri ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota abiri (2).Cote d’Ivoire iri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani (8) dore ko umukino ubanza batsinze u Rwanda ibitego 2-1. Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota 11 izaba ihatana na Republique Centre Afrique iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu (5).

Abakinnyi 23 Mashami Vincent azitabaza muri Cote d’Ivoire:


Amavubi mu ndege ya Ethipian Airlines

Abanyezamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Abakina inyuma: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) and Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abakina hagati: Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) and Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium).

Abataha izamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) and Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND