RFL
Kigali

TOTAL CAF CL: Simba SC ikinamo Meddie Kagere na Haruna Niyonzima yatomboye TP Mazembe muri ¼ cy’irangiza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2019 12:48
0


Nyuma yo gusezerera AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Simba SC yahise igera muri ¼ cy’irangiza cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, bityo ikaba izahura na TP Mazembe.



Simba SC imwe mu makipe atyaye ku mugabane wa Afurika yongeye gutombola ikipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kuba yari kumwe na AS Vita Club mu mikino y’amatsinda.

Tombola yabaye mu mugoroba w’uyu wa Gatatu yasize Simba SC ikinamo Meddie Kagere (Rwanda) igomba kuzakina na TP Mazembe ¼ cy’irangiza. Umukino ubanza uri hagati ya tariki ya 5-6 Mata 2019 i Dar Es Salaam muri Tanzania mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 12-13 Mata 2019 i Kinshasa muri DR Congo.


Simba SC izahura na TP Mazembe mu mikino ibiri

Ikipe izakomeza hagati ya Simba SC na TP Mazembe izahura n’ikipe izaba yarokotse hagati ya CS Constantine (Algeria) na Esperence de Tunis (Tunisia) kuko nabo batomboranye hagati yabo.

Muri iyi mikino ya ¼ cy’irangiza cya Total CAF Confederation Cup 2018-2019, Mamelodi Sundowns (South Africa) izahura na Al-Ahly (Egypt)mu gihe Horoya FC (Guinea Conakry) itozwa na Didier Gomez Da Rosa izacakirana na Wydad Casablanca (Maroc).

Ikipe izava hagati ya Horoya FC (Guinea Conakry) na Wydad Casablanca (Maroc) izacakirana n’iyizaba yazamutse hagati ya Mamelodi Sundowns (South Africa) na Al-Ahly (Egypt).

Imikino ya ¼ cy’irangiza izatangira mu matariki ya 5-6 Mata 2019 hakinwa imikino ibanza mu gihe imikino yo kwishyura izaba mu matariki ya 12 na 13 Mata 2019.


TP Mazembe izacakirana na Simba SC mu mikino ibiri

Dore uko amakipe azahura mu mikino ya ¼ :

1.Horoya FC (Guinea Conakry) vs Wydad Casablanca (Maroc)

2.Mamelodi Sundowns (South Africa) vs Al-Ahly (Egypt)

3. CS Constantine (Algeria) vs Esperence de Tunis (Tunisia)

4.Simba SC (Tanzania) vs TP Mazembe (DR Congo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND